01-05-2026

Tshisekedi arakwirwa he ko na Amerika yahamije ibyo ahora yigarama?  

0

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame kimuha icyizere ko biciye mu nzira ya diplomasi, ubushake Leta y’u Rwanda ifite bumwizeza ko amahoro ashoboka hagati y’u Rwanda na Congo.  

Ibi Blinken yabyanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023, aho yagaragaje ko ikiganiro cye na Perezida Kagame cyibanze ku kibazo cy’umutekano mucye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.  

Yanditse ati : ”Navuganye na Perezida w’u Rwanda ku kibazo cy’umutekano mucye uri ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo. Nasangiye nawe icyizere cy’uko inzira ya diplomasi yatanga igisubizo kirambye.”  

https://twitter.com/SecBlinken/status/1691583466356220071  

Iki kibazo cyateye Blinken kuganira na Perezida w’u Rwanda igihora gihakanwa na Perezida Tshisekedi usigaye yareruye imikoranire y’igisirikare cye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, akanayinjiza mu mutwe w’abamurinda, Gardes presidentiels.  

Soma: Uvuga rikijyana muri politike ya Congo yahishuye ko FDLR yinjijwe mu basirikare barinda Tshisekedi  

  Ibi bitangajwe mu gihe u Rwanda ruherutse kugaragaza ko biciye ku mupaka uruhuza na  Congo, FDLR ifite umugambi wo gutera grenade i Rubavu nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col Ryarasa William.  

Anthony Blinken agaragaje impungenge Leta zunze ubumwe z’Amerika zitewe n’ikibazo cy’umutekano mucye uturuka ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu gihe mu minsi ishize Perezida Tshisekedi yatanze amabwiriza hagakorwa inama yahuje FDLR na minisitiri w’umutekano Jean Pierre Bemba, umugaba w’ingabo wungirije Chico Tshitambwe ndetse na guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading