10-06-2026

Ikigarasha Turayishimye mu kwamamaza ivanguramoko, gusa ararye ari menge!

0

Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuja w’ikihebe Kayumba Nyamwasa, akaba by’umwihariko amenyerewe kuri YouTube aho acuruza ibihuha bigamije guhindanya isura y’ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ubu noneho yatangiye no kwigisha ivanguramoko.

Ibi yabigaragarije mu kiganiro kidafite epfo na ruguru yakoze mu mpera z’icyumweru kirangiye aho we n’abatumirwa be bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni mu ivuganguramoko bumvikanishaga ko ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze kugeraho ari “ikinyoma”.

Muri icyo kiganiro buri umwe yari agambiriye kugumura abanyarwanda no kabagaruramo ivangura rishingiye ku moko, gusa ibi izi nyangabirama ntiziteze kubigeraho kuko Abanyarwanda bazi neza ko ryabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho by’umwihariko bavanyemo amasomo akomeye yo ku bakira ku bumwe bwabo.

Umwe muri bariya batumirwa ba Turayishimye witwa Cyriaque Nikuze umaze imyaka irenga 25 adakandagiza ikirenge cye mu Rwanda cyane ko yirwa abundabunda muri Canada, yumvikana avuga ko ngo “abanyarwanda bari mu gihirahiro cy’ibinyoma ku mateka y’u Rwanda”.

Gusa iyo ni imvuga ikwiye gusekwa cyane ko uyikoresha mu bigaragara atazi ibyo avuga. Ni mu gihe nyamara Abanyarwanda bo ubwabo badasiba kwivugira ko bishimira aho bageze mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge cyane ko rushingiye ku mateka binyuriyemo.

Soma: Kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ni inshingano ya buri wese – FPR Inkotanyi

Turayishimye n’abahezanguni bagenzi be barashaka kujoro intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe Leta y’u Rwanda yiyemeje guca burundu ibyazanaga amacakubiri.

Muri ibyo harimo gukura amoko mu ndangamuntu, gushyiraho ibizamini mu mashuri uwatsinze akaba ariwe wemererwa bisenya politike yo kwemererwa n’iringaniza, ipiganwa mu myanya ya leta n’ibindi.
Ibyo byose nibyo byatumye abanyarwanda bagera kuri 95% bumva ko ubumwe bw’abanyarwanda buriho kandi aribwo butuma batera imbere.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading