Ingabire Victoire ushaka gukuba na zeru ibyo Abanyarwanda bagezeho ni uwo kwamaganwa
Ingabire Victoire Umuhoza yumvikanye avuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi “nta cyo bufasha abaturage”, maze mu isoni nke asanganywe yikomanga mu gatuza yumvikanisha ko ariwe ukenewe ngo ayobore Abanyarwanda!
Ibi uyu muhezanguni wiyeguririye amacakubiri n’iterabwoba yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2023 mu kiganiro yacishije ku muzindaro rutwitsi wa YouTube yashinze ngo ujye umufasha gucengeza amatwara ye mu Banyarwanda.
Ibinyoma by’uko “ntacyagezweho” yabivugaga ngo agaragaza ko “nta mashanyarazi n’imihanda abaturage bafite”, mugihe nyamara imibare yerekana ibitandukanye n’ibinyoma by’uyu muhezanguni w’umugome.
Nk’urugero mu mibare yatanzwe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) muri Nzeri 2022 yerekanye ko uhereye mu mwaka wa 2010 usanga mu myaka 12 gusa ingo zari zifite amashanyarazi mu Rwanda zari zimaze kwikuba inshuro zirenga zirindwi, aho zavuye ku ijanisha ringana na 10% rikagera kuri 74%. Ibimaze gukorwa mu rwego rw’ibikorwaremezo harimo n’imihanda byo birivugira kuko nta muturage ukibura uko agezwa kwa muganga kubera ko imbangukiragutabara itagera aho atuye.
Nyuma y’imyaka 29 gusa ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ubuyobozi Abanyarwanda bishyiriyeho bwabashije kubatuza mu midugudu bituma begerezwa ibikorwaremezo ku buryo bworoshye. Umuhezanguni Ingabire iyo ashaka gufata ibyakozwe akabikuba na zero akumvikanisha ko ariwe wazana impinduka, aba ameze nk’uri gukina ubuhendabana yibwira ko ahari hari umunyarwanda utazi imigambi ye mibisha.
Nyuma yo gushinga amashyaka atemewe no gufasha imitwe yitwaje intwaro nka FDLR mu bwenge bucye bwe atekereza ko ashobora kumvisha Abanyarwanda ko ubuyobozi bishyiriyeho ntacyo bubamariye nyamara bwarabakijije umubisha, bugahagarika Jenoside none ubu umunyarwanda akaba yishyira akizana mu gihugu cye ndetse no kuruhando mpuzamahanga.
Umuhezanguni Victoire Ingabire akwiye kumenya ko Abanyarwanda bazi neza ko ari ikirura gishaka kwiyambika uruhu rw’intama ndetse ko ntawe ateze kuyobya.
Muvunyi Balthazar