23-09-2023

Bayern Munich yatangiye kwamamaza ‘Visit Rwanda’ – Amafoto

0

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kwamamaza ‘Visit Rwanda’ muri stade yayo ya Allianz Arena.

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023 nibwo byatangajwe ko u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo muri Budesliga mu Budage, amasezerano akazagera mu mwaka wa 2028.

Amagambo ya Visit Rwanda yatangiye kugaragazwa kuri Allianz Arena, ikibuga cya Bayern Munich by’umwihariko mu mukino iyi kipe yatsinzemo Augsburg ibitego 3 – 0 nyuma y’amasaha make hatangajwe iby’iriya mikoranire.
Iyi imikoranire n’ikipe ya Bayern Munich izibanda ku guteza imbere ruhago yo mu Rwanda uhereye mu bakiri bato ndetse na Visit Rwanda ikazajya yamamazwa ku byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich.

Mu guteza imbera ruhago mu bakiri bato, iyi kipe izashinga irerero rya ruhago ‘Academy’, ikazaba inafite abatoza babiri bazaturuka muri Bayern Munich, ndetse ikazaba inafite abana bagera kuri 30.

Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe bwa mbere ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Naho mu Ukuboza 2019 nibwo u Rwanda rwongeye kugirana ubufatanye n’indi ikipe ya Paris Saint Germain, aho ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri stade ya Parc Des Princes ndetse no ku mugongo ku myenda ikipe isazwe ikoresha mu myitozo.

Mu mwaka wa mbere w’imikoranire n’ikipe ya Arsenal, imibare yagaragaje ko ubukerarugendo mu Rwanda bwazamutse ku kigero cyo hejuru cyane, kuko nko muri 2018 u Rwanda rwinjije asaga million $425, naho muri 2019 rwinjiza asaga million $498.

Mu mwaka wa 2020 na 2021 ikigero cyaragabanyutse kubera ubukungu bw’u Rwanda bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko urwego rw’ubukerarugendo, u Rwanda rwijije asaga million $160, ariko muri 2022 ubukerarugendo bwongeye kuzamuka, u Rwanda rwinjiza asaga million $445.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: