09-06-2026

Ingabire Victoire ntashobora gutura akeso k’ipfunwe yikoreye ubwo yateshaga agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi – VIDEO

0

Tariki ya 16 Mutarama 2010 Abanyarwanda baguye mu kantu nyuma yo kumva Ingabire ateza ubwega ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aho yavugaga ko hakwiye no kubaho urwibutso rw’abazize “itsembatsemba ryakorewe Abahutu”.

Iyi mvugo yumvikanisha ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri” umuhezanguni Ingabire yayikoresheje ubwo yari akigera mu Rwanda aho yari yoherejwe n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi ngo azihagararire mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Hirya y’ayo magambo hagaragaye n’ibindi bimenyetso bikomeye ko uyu muhezanguni yakoranaga bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda – ibintu byatumye ahita afungwa aho by’umwihariko yari akurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugumura abaturage no gushinga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Tariki 30 Ukwakira 2012, Urukiko Rukuru rwahamije Ingabire biriya byaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka 8, yajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga maze narwo rumuhamya biriya byaha, by’akarusho ruzamura igihano yari yarahwe n’Urukiko Rukuru kiva ku myaka 8 maze kigera ku myaka 15.

Nyuma y’ibyo, Ingabire waburanaga urwa ndanze yashyize umupira hafi maze yibuka yari amaze imyaka itatu yigiza nkana bityo aca bugufi ayoboka inzira zo gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu cyane ko amategeko amuha ububasha bwo kubabarira abakatiwe n’inkiko.

Tariki ya 6/11/2011 yanditse ibaruwa ya mbere isaba imbabazi, ni ibaruwa yari yuzuyemo gutakamba no kwicuza ibyaha yakoze, yongeye kwandika indi baruwa tariki ya 25/6/2018 nanone asaba imbabazi umukuru w’igihugu n’abanyarwanda.

By’umwihariko muri iyo baruwa Ingabire yavuze ko aramutse ababariwe yafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, ntibyatinze kuko tariki ya 14/9/2018 imbabazi yasabye yazihawe maze afungurwa atyo.

Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira!

Mu isoni nke n’ubuhezanguni asanganywe, uyu mugore wihebeye amacakubiri n’iterabwoba aherutse kwifata ajya kuri umwe mu mizindaro rutwitsi ya YouTube atera inkunga ngo imufashe gucengeza amatwara ye, maze arihangaza avuga ko ari “umwere” ndetse ko “nta cyaha” cyamuhamye.

Mu kuvuga ibyo, uyu mugore utagira isoni yikomangaga mu gatuza ko ngo nubwo inkiko zo mu Rwanda zamukatiye, Urukiko nyafurika ruharanira Uburenganzira bwa Muntu ngo rwamugize umwere, gusa iyi nkotsa yuzuye urwango yirengagiza ko ibye bizwi.

Igitangaje ni uko uyu muhezanguni wishongora ko ngo ruriya rukiko nyafurika rwaramushinjuye rukamugira umwere – ibi bintu avuga ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko nta rubanza rwigeze ruba mu mizi, kandi nta n’ubushobozi urwo rukiko rwari rufite rwo kuvuguruza ibyemezo by’inkiko zo mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, uyu muhezanguni ntasiba kugaragaza ko atigeze ahinduka kuko ahora asubiramo ibyaha n’ubundi byari byaramufungishije; ibintu akora yihishe mu mutaka wo kwiyita ‘umunyapolitike’.

Soma kandi: Ingabire Victoire yongeye guhishura umugambi we wo kugarura Jenoside

Abanyarwanda bakwiye kumenya ko uyu muhezanguni nta cyiza yifuriza u Rwanda, gusa nawe akwiye kumenya ko ibye bizwi nta narimwe azigera abeshya abanyarwanda ngo bimworohere.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading