25-05-2026

RNC noneho igeze mu buhanuzi bw’ibinyoma bwibasira ubumwe bw’Abanyarwanda, gusa irarushywa n’ubusa!

0

Umutwe w’iterabwoba wa RNC wadukanye igihuha kigamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, icyo gihuha cyikaba cyubakiye ku gisa n’ubuhanuzi budafite umutwe n’ikibuno.

Ibi byagaragarijwe mu kiganiro giherutse gutambuka ku muzindaro rutwitsi wa YouTube w’uyu mutwe cyari kiyobowe n’umuhezanguni Rusagara Ignace wateraga akicyirizwa n’inkomamashyi za RNC zirimo Dick Nyarwaya wiyita Ali Abdulkarim.  

Mu buhanuzi budafite umutwe n’ikibuno uyu wiyita Ali Abdulkarim yumvikanye avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda butubatse ku buryo buhamye “ku buryo hashobora kuzaba ibyago biri hanyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Icengezamatwara ry’aba bahezanguni ba RNC ntawe rikwiye gucira ishati kuko uyu mutwe w’iterabwoba uhora urekereje wifuza kubona Abanyarwanda mu macakubiri, gusa ibyo wifuza ntuzabibona kuko Abanyarwanda bavanye amasomo akomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yashobotse kubera ko amacakubiri yari yarahawe intebe.

Bidatundanye n’ibyo ibigarasha bya RNC bivuga, abanyarwanda bo ubwabo bishimira intambwe bamaze gutera mu kubuka ubumwe bwabo aho by’umwihariko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abarokotse Jenoside ubu bashyingirana, bakabana hamwe batishishanya mu midugudu hirya no hino mu gihugu.

Soma kandi: Ubumwe bw’Abanyarwanda bukwiye kubera buri wese igishoro cy’ejo hazaza

 

RNC n’abandi bibwira ko bazacamo ibice Abanyarwanda baribeshya cyane kuko Abanyarwanda bakomeye ku mahitamo yo kunga ubumwe nk’umusingi uzahora ubafasha kwiyubakira igihugu.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading