25-05-2026

Umunyamakuru uherutse gufungurwa yatamaje ibigarasha n’interahamwe!

0

Nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufashe icyemezo cyo kurekura Umunyamakuru Manirakiza Théogene, yahishuye uburyo abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bagerageje kumwegera bamwumvisha ko yavuga ko ifungwa rye rifitanye isano n’impamvu za politike.

Manirakiza, umuyobozi w’Ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyobora wa YouTube witwa Ukwezi TV yari akurikiranweho icyaha gukangisha gusebanya yakoreye umuturage witwa Nzizera Aimable.

Mu kiganiro aherutse gutambutsa kuri YouTube, Manirakiza yahishuye ko hari abanyamategeko batandatu boherejwe n’abiyita ko barwanya leta y’u Rwanda bakamusura aho yari afungiye, ngo bamubwiye kubeshya ko inzego za leta zamurenganyije.

Yagize ati :“..Barabimbwiye ndababwira nti ‘sinahohotewe na leta kuko ahubwo ari yo ndi kwiyambaza ngo indenganure’, leta rero yarakoze, leta ni inzego zikorana kugirango abaturage babone serivisi niyo mpamvu uyu munsi mpari kandi meze neza.”

Kuba uyu muturage yaragiranye ikibazo n’umuturage mugenzi we ariko interahamwe n’ibigarasha bakaba bashaka ko ikibazoacyegeka kuri Leta bishimangira ubukana bw’ikibazo cyo kugwingira kw’imitekerereze y’abiyita ko barwanya leta y’u Rwanda.

Hirya ya Manirakiza, hari n’abandi ibigarasha n’interahamwe bita ko ari “abanyamakuru” bafunze bazira umwuga bakora, ni mu gihe nyamara abo atari abanyamakuru ahubwo ari abahoze bihisha mu mutaka w’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo maze bakisanga baguye mu byaha bashowemo n’abitwa ko magingo aya bari kubavuganira.

Muri abo harimo Karasira Aimable, Niyonsenga Dieudone alias Cyuma Hassan, Hakuzimana Abdul Rashid n’abandi.

Ubutumwa bw’ingenzi aburirira ku kabaye kose bashaka kukabyaza byacitse bakwiye gusigarana nuko amatiku ndetse no guhimbahimba bagamije gusa kwambika icyasha leta y’u Rwanda bizahora bibagora, bazajya bahora batera biyikirize.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading