Umugabo we yishwe agerageza gutahuka mu Rwanda, apfusha abana batatu – Ubuhamya bw’uwo FDLR yafashe bugwate imyaka irenga 20
Kuri Ntamitondero Grace kwigobotora umutwe w’iterabwoba wa FDLR akagaruka mu Rwanda yaherukagamo ari igitambambuga, ni bimwe abizera Imana bita ‘ukuvuga ubwa kabiri’ kabone n’ubwo byamusabye ibitambo.
Uyu mubyeyi w’imyaka 31 ni umwe mu bantu 84 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo n’uwiterabwoba wa FDLR baherutse gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma y’uko bafashe icyemezo cyo gutahuka mu rwababyaye.
Ni ibirori byabereye mu kigo cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaza intwaro kiri i Mutobo ho mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu buhamya yasangije itangazamakuru, Ntamitondero wari ufite ipeti rya ‘Soldat’ muri FDLR yahishuye ko kuba muri uyu mutwe w’iterabwoba bitari amahitamo ye ahubwo ko wamufashe bugwate ubwo yashakanaga n’umukunzi we wabarizwaga muri uwo mutwe.
Icyakora urukundo rw’aba bombi rwarangiriye mu ntimba n’agahinda gakomeye igihe umugabo we yagiraga igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda maze bagenzi be bo muri FDLR bagahita bamwica bituma ahinduka umupfakazi imburagihe.
Nk’aho ibyo bitari bihagije, Ntamitondero asobanura kandi ko mu gihe yari afashwe bugwate na FDLR yapfushije abana batatu bishwe n’iseru bitewe n’uko muri uyu mutwe w’iterabwoba nta buryo buhamye bubamo bwo kuvura abawugize ndetse n’ababakomokaho.
Mu kiniga cyinshi, Ntamitondero ubu ufite umwana umwe, yagize ati: “Nyuma yo gupfa kwe [umugabo we], nafashe icyemezo cyo gutaha, ariko abana banjye batatu bapfa mu kwezi kumwe bazize iseru…barapfuye nsa nk’aho nsigaye njyenyine mu ishyamba.”
Akomeza asobanura ko “kwiha morale no gutera ubwoba abashaka gutaha” ari byo bituma kugeza magingo aya hari umubare munini w’abo FDLR igifashe bugwade, ashimangira kandi ko FDLR yubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, igipindi cyo kubeshya ko uwitandukanyije nawe akaza mu Rwanda iyo ahageze yicwa.
Ati : “…ni iterabwoba bagira ku muntu bamenye ko afashe icyemezo cyo gutaha, ngo ni ukugera mu Rwanda umuntu bakamwica, bakabeshya ko ngo mu Rwanda nta bahutu babaho hari yo abatutsi gusa, ayo makuru yaba menshi na wa wundi ufite agatima ko gutaha akabitinya.”
Yunzemo ati: “Hari umugore wari incuti yanjye witwaga Ingabire Chantal, twaraganiraga akagira agatekerezo ko kuba yataha, niba ari kunyumva aho ari yaza agataha mu Rwanda rwacu ni amahoro.”
Uyu mubyeyi yashimiye Perezida Kagame ukomeje kwirengagiza ibibi abarwanya Leta y’u Rwanda bakomeje gukorera mu mashyamba ya Congo bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akabakirana umutima w’impuhwe.
Ndayambaje Marc