‘Mpemuke ndamuke’ Ingabire Victoire mu gukwiza ibinyoma bisebya ubuyobozi bw’u Rwanda, gusa ntibizamuhira!
Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza akomeje gukwirakwiza ibinyoma byambaye ubusa avuga ko abimukira bo mu Bwongereza badakwiye kuza mu Rwanda “kuko narwo rufite impunzi rwananiwe gucyura”.
Ni mu gihe nyamara nta munzi y’Umunyarwanda iri mu mahanga, abo uyu muhezanguni avuga akaba ari abambari b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahora bagambiriye gusubukuru Jenoside yakorewe Abatutsi no guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa hashyizweho gahunda zinoze zo gucyura impunzi ndetse abarenga miliyoni 3 baratahutse – bitewe n’uko umubare w’Abanyarwanda bahunze igihugu wari mwinshi ndetse bakaniyongera ku bari bamaze imyaka barahejeje ishyanga na Leta y’umunyagitugu Habyarimana, FPR-Inkotanyi yashizeho uburyo bunoze bwo gucyura impunzi ndetse abatari bafite amikoro bafashwa gutahuka. Si ibyo gusa kandi kuko abatahutse bose banafashijwe gusubira mu byabo nta yandi mananiza.
Ikindi cyerekana ko nta mpunzi y’Umunyarwanda ikiri mu mahanga ni uko Sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva mu mwaka wa 1959 yarangiye ku itariki ya 31 Ukuboza 2017. Ibi byafashije Abanyarwanda bose bari hanze y’igihugu gutaha bakaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyari cyashenywe mu buryo bwose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhezanguni Ingabire wihaye kujya avuga ibinyoma byose ngo asebye ubuyobozi bw’u Rwanda yirengagiza ko, abari mu mashyamba bashaka gutaha bakirwa neza mu Kigo cyakira ndetse kigasubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwari kiri i Mutobo .
Abo ni nabo batanga ubuhamya bw’uko umutwe w’abajenosideri ufata bugwate ushatse gutaha wese kuko abawugize badateze kuva mu mashyamba ”badahiritse ubutegetsi bw’Abatutsi.” Izi nyangabirama zikorana na Ingabire bya hafi kuko ari no mubashinze uyu mutwe w’iterabwoba, ariyo mpamvu ahora awukorera ubuvugizi yita abawugize ‘impunzi.’
Uyu mugore w’umugome avuga kandi ko “u Rwanda ari igihugu gikennye bityo kitakabaye cyakira abimukira”. Ibi bihura neza n’imvugo za Habyarimana ‘Kinani’ wanze ko Abanyarwanda bataha mu gihugu cyabo aho yakigereranyaga n’ikirahure cyuzuye amazi ko nta yandi yajyamo.
U Rwanda ruri mu urugendo rw’iterambere ndetse ibimentetso by’intambwe ishimishije imaze guterwa mu gihe cy’imyaka 29 gusa birivugira. U Rwanda ruza ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru, mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika aho ubu rugeze ku myaka 69.
Si ibyo gusa kandi kuko n’umusaruro mbumbe w’u Rwanda warazamutse ubu u Rwanda ntirugitega amaboko kuri ba gashakabuhacye. Ingabire ibyo yikora byose akwiye kumenya ko ibimenyetso byivugira ndetse nta we uteze kugwa mu mutego we.
Muvunyi Balthazar