26-05-2026

U Bufaransa: Umujenosideri Sosthene Munyemana akomeje guta ibitabapfu

0

Mu rukiko rwa rubanda i Paris, mu Bufaransa, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukuboza 2023 umujenosideri kabombo Dr Munyemana Sosthene yireguye by’amatakirangoyi ku ruhare rukomeye yagize muri jenoside yakorewe abatutsi i Tumba mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.

Munyemana yagize uruhare rukomeye mu kwicwa by’agashinyaguroAbatutsi b’i Tumba bituma ahabwa ahabwa izina “umubazi wa Tumba”, uyu mwicanyi kabuhariwe yari umuganga mu bitaro by’i Tumba, gusa aho kuvura abantu ababaga nk’uko bisanzwe ahubwo yijandika muri jenoside.

Dr Munyemana yari afite urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri Tumba aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica, ndetse umunsi bicwa Munyemana yari yitwaje icyuma cya “fer à beton” yicishaga abatutsi.

Uretse i Tumba ahandi Munyemana yakoreye ubwicanyi ni i Ngoma, Kabakobwa muri segiteri ya Nkubi n’i Musambira, kubera uru ruhare rukomeye yagize yahamijwe icyaha Jenoside akatirwa burundu y’umwihariko adahari ku byaha yakoreye muri ibyo bice byose.

Mu kwisobanura kwa Munyemana yabeshye ko nta ruhare yagize, nyamara ibyo ni amatakirangoyi kubera ko ibimenyetso bimushinja bihari ku bwinshi.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’uyu mujenosideri. perezida w‘urukiko, Marc Sommerer yamubwiye ko akwiye kuryozwa kuba ntacyo yakoze ngo aramire ubuzima bw’abatutsi byagaragaraga ko bagiye kwicwa.

Kuburanishwa kw’uyu mujenosideri kabombo wari umaze imyaka myinshi mu Bufaransa ni gihamya ko n’abandi bacyibeshya ko bazacika ubutabera, iminsi yabo ibaze.

Uru rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 19 Ukuboza uyu mwaka.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading