Urupfu rwa Twagiramungu “Rukokoma” rwatumye interahamwe zisubiranamo, aho bukera bamwe baricana!
Nyuma y’ibyumweru bibiri Twagiramungu Faustin “Rukokoma” apfuye, udutsiko tw’interahamwe twasubiranyemo, ndetse baterana amagambo bashinjanya kuba bamwe bataramukundaga abandi ngo bakaba baramuhemukiye ubwo yari “mu rugendo rwe rwa politike.”
Nk’urugero, uwitwa Mukankiko Sylvie aherutse gukora ikiganiro kuri YouTube aho yumvikana ahishura uburyo “Padiri” Nahimana Thomas yangiwe kwinjira mu kiriyo cyo guherekeza Rukokoma.
Mu byishimo byinshi Mukankiko yavuze ko yashimishijwe nuko Nahimana bamukuruye amashati bakamuta hanze nyuma y’aho agiye gushyingura Rukokoma, ngo nyamara mu gihe yari akiraho Nahimana yaririrwaga avuga ko uwo musaza asaziye ubusa ngo kuko “yagurishije u Rwanda ku nkotanyi.”
Ni mu gihe Nahimna nyuma y’urupfu rwa Twagiramungu yirukiye ku mizindaro ye rutwitsi ajya gutangaza ko Rukokoma amusigiye inkoni yo gukomeza kuyobora icyo kiryabarezi ngo ni ‘guverinoma y’icyuka.’
Mu gahinda kenshi Mukankiko yavuze ko atakwemera ko Nahimana akomeza guteka umutwe kuko ngo amafaranga amaze kumurya ari menshi mu cyo yitaga imisanzu yatanze ngo igihe interahamwe Chaste Gahunde na Nadine Kasinge bavaga muri iyo ngirwa guverinoma.
Si ibyo gusa kandi kuko utu dutsiko dukomeje kubwirana amagambo akarishye ko bamwe bazica abandi. Umuhezanguni Mukankiko uganira kwica nkaho ari ibintu bisanzwe, yavuze ko ngo Nahimana yamubwiye ko azamwica undi nawe akamusubiza ko azamwica.
Amakimbirane ashingira ngo kuba bari mu matsinda abiri, irishyigikiye icengezamatwara rwa Kayibanda Gregoire ndetse n’abashyigikiye icengezamatwara rya MDR ya Habyarikamana ‘Kinani.’
Aba bahezanguni biyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi aho bakomeje kugaragaza ko nabo ubwabo batumvikana ndetse bifitemo amacakubiri adateze kubacikamo vuba.
Muvunyi Balthazar