12-09-2026

Namibia: Tshisekedi, Ramaphosa na Ndayishimiye bashinyaguriye nyakwigendera Geingob wari waranze kubiyungaho

0

Mu muhango wo gusezera mu cyubahiro Dr Hage Geingob wayoboraga Namibiya wabaye mu mpera z’icyumweru kirangiye, Felix Tshisekedi na bagenzi be barimo Cyril Ramaphosa na Evariste Ndayishimiye bongeye gushimangira ko nta bumuntu bagira.

Ni nyuma y’uko abo bagabo mu gikorwa abenshi bari kwita ko ari ubunyamanswa bihandagaje bagahindura ikiririyo cya nyakwigendera Geingob inama ireberera inyungu zabo bwite bafite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyakwigendera Geingob yari yaranze kuhoreza ingabo muri Congo aho ingabo z’icyo gihugu ku bufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abacanshuro ndetse n’ibihugu nka Afurika y’epfo n’u Burundi, bari gukora Jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Inama yahuje Tshisekedi, Ramaphosa na Ndayishimiye bayisobanura nk’iyari igamije “kwita ku bibazo bibera mu burasirazuba bwa Congo”, ni inama ya kabiri mu gihe kitarenze icyumweru.

Ni nyuma y’indi bagiranye i Addis Abeba muri Ethiopia ubwo bose bari bitabiriye inama ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Gusa byamaze kugaragara ko inama zabo nta neza zifitiye akarere.

Ikigaragaza ko inama z’aba bategetsi atari shyashya ni uburyo Ramaphosa we ubwe mu ntangiriro z’uku kwezi yiyoherereje muramu we, Jeff Radebe nk’ intumwa idasanzwe mu Congo.

Hari mu rwego rwo guhura na Tshisekedi kugira ngo barangize amasezerano ajyanye no kwegurira ibirombe bitandukanye ubuyobozi bwa Ramaphosa nk’ ingororano y’uko ingabo zabo zibafasha urugamba rwo kwica Abatutsi.

Ikindi kigaragaza ko izi nama nta neza zifitiye akarere ni uko Ndashimiye w’u Burundi nawe wiyemeje kurwanira iruhande rw’ingabo za FARDC, bitewe n’uko yohereza abarwanyi mu burasirazuba bwa Congo.

Gusa Ndayishimiye akomeje guhura n’ikibazo cy’uko benshi mu basirikare be bakomeje kwanga kwishora mu ntambara ze zidafite igisobanuro. Ndayishimiye kandi akomeje guhura n’ ikibazo cy’ uko Abarundi bakomeje kwanga kwitabira ubusabe bwa leta ye bwo kwinjira mu gisirikare cye.

Ubu butatu butindi buhura n’ibibazo umusubirizo kubera umuvuno mubi bazanye mu karere udatanga amahoro, ahubwo ureberera inyungu zabwo.

Gusa kuri iyi nshuro bagakwiye kwipfa agasoni ntibajye gushinyagurira igihugu kiri mu cyunamo.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading