10-06-2026

Lutundula na shebuja Tshisekedi bakomeje kwiraza I Nyanza ku kibazo cya FDLR

0

Mu ntangiriro z’ iki cyumweru kirangira, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yigabye mu binyamakuru nka France 24 na RFI maze yongera guca ku ruhande ikibazo cy’ umutwe wa FDLR n’akaga iteza mu karere.

Ibi Lutundula yabikoze nta minsi ishize avuye I Luanda muri Angola, mu nama yateranye kuwa 21 Werurwe 2024, yahuriyemo aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’ u Rwanda na RD Congo biga ku kibazo cy’ umutekano wo mu karere. Ikipe yari ihagarariwe na Lutundula yemeje gushyiraho uburyo izakuraho FDLR burundu ndetse ko mu nama izakurikiraho izagaragaza uburyo ibikorwa byo kuyikuraho bizagenda.

Iyi myitwarire ya Lutundula imaze kuba karande mu bayobozi b’ igihugu cya RDC. Kenshi bahakana ko FDLR iriho, ubundi bakiyikingira ikibaba bavuga ko ari muvoma iharanira impinduka mu Rwanda. Gusa urenze kuri ibi, imiryango itandukanye yagiye ishimangira ko FDLR ikorana na FARDC harimo itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’indi itandukanye yakomeje kwamagana iyo mikoranire idakwiye,igaragaza ko ibi bishimangira ubushake bucye bwa leta ya Congo bwo kugarura amahoro arambye mu karere.

Ikindi ni uko uno mutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 byagaragajwe ko winjijwe mu gisirikare kirinda perezida, ndetse ko na leta ya Tshisekedi iwuha inkunga yose ishoboka.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na RadioTV10 ndetse na Royal FM nawe yagarutse ku kibazo cya FDLR aho yavuzeko “Congo yahaye intebe FDLR”, ndetse ko abona ko Congo ariyo ikwiye gukemura ikibazo cy’ uyu mutwe.

Bizwi neza ko uyu mutwe wa FDLR, Tshisekedi n’ingoma ye bawutezeho amakiriro yo guhirika ubuyobozi bw’ u Rwanda. Gusa biteye agahinda kuba Lutundula n’ ubuyobozi bwa Tshisekedi muri rusange bigiza nkana ku kibazo cya FDLR bakakigoronzora uko bashaka kugirango bagere ku nyungu zabo zikomeje koreka akarere.

Ndayambaje Marc.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading