Mu gihe twitegura Kwibuka ku nshuro ya 30 Interahamwe, Abajenosideri n’abambari babo bakajije umurego mu ipfobya n’ ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Nk’uko bisanzwe iyo itariki yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yegereje, interahamwe n’abazwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi baba babuze amahoro kubera ipfunwe n’ikimwaro no kuba bazi ko isi yose igiye kwifatanya n’ u Rwanda mu kwibuka amahano yakozwe na bamwe muri bo. Mu rwego rwo guhishira ayo mabi yakozwe bakoresha uburyo bwose bushoboka mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu uretse ko bigamije kugambirira gufifika amateka, binatoneka abayirokotse.
Bumwe mu buryo aba bagome bakoresha bugamije gufifika amateka no gutoneka abarokotse Jenoside muri ibi bihe baba binjiyemo by’agahinda n’umubabaro, burimo guhimba ibinyoma bigamije kwerekana ko Jenoside itabayeho ndetse ko ari ubwicanyi busanzwe,ubundi buryo ni ukuvuga ko habayeho jenoside ebyiri, hari n’ ubwo bigiza nkana bakavuga ko FPR yishe abatutsi. Gusa ibi byose biba ari ukugerageza kwikuraho ibyaha ndetse no kwitagatifuza ari nako batagatifuza interahamwe ngenzi zabo zakoze aya mahano.
Ibi binyoma kenshi babicisha mu bitabo no mu nkuru zica mu binyamakuru no ku mizindaro yabo bwite. Hari bamwe mubajenosideri bafungiye mu magereza mpuzamahanga bakatiwe n’ Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda bagiye bandika ibitabo byuzuyemo ibinyoma bifobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urugero twavuga nk’umujenosideri kabombo Kambanda Jean wanditse igitabo “Les Interahamwe du FPR” aho yafifitse ibimenyetso bigaragaza ko FPR yateguye umugambi wo gukorera jenoside abatutsi ndetse n’ abahutu.
Abandi n’ abajenosideri n’abafite ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye muri FDU Inkingi, Jambo Asbl n’andi mashyirahamwe atandukanye; mu minsi nk’iyi baba barimo kurushanwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bahakana ndetse bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi aho basohora inyandiko yaba mu binyamakuru byabo ndetse n’ibindi mpuzamahanga nabyo bigamije gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bakomoka ku nterahamwe babarizwa muri aya mashyirahamwe bahinduye undi muvuno aho batanagira ubwoba bwo kwigana bumwe mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakabwigana maze bakabugira ubwabo ariko babukoresha bugoramye kugirango berekane ko nabo ngo barokotse jenoside yakorewe abahutu, iyo itarigeze ibaho.
Urugero rwa hafi ni uwitwa Gatebuke Claude afatanyije na bagenzi be bose bakomoka ku nterahamwe dore ko amateka yabo azwi, banditse igitabo bavuga ko ari ubuhamya bwabo ko kandi ngo barokotse jenoside yakorewe abahutu, mu gihe bizwi ko aba bahungishijwe na base mu nkambi za Congo ari naho bavuye bajya mu mahanga bakaba batunzwe n’ibinyoma.
Mu nyandiko zabo ntibahwema kwegeka ibyaha bakoze kuri FPR Inkotanyi no kugerageza kuyisiga icyasha mu rwego rwo kwigira abere no kuyobya amahanga ndetse n’abo birirwana muri ibyo bihugu bihishemo gusa igitangaje ni uko Isi yabimye amatwi.
Mu gihe Twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yajorewe Abatutsi, abayihakana ntibashize ahubwo bagenda biyongera buri munsi, dore ko intego yabo ariyo uko Jenoside yibagirana. Gusa ibi ntibizabaho kuko ahubwo igitangaje ni uko umunsi ku wundi abayikoze batabwa muri yombi.
Nta kintu na kimwe bazigera bakora kizatuma Jenoside yakorewe Abatutsi yibagirana cyangwa se ngo yitwe ukundi kuko ukuri kurazwi kandi ibinyoma byabo ntibiteza kuzagusiba. “Twiyamye abapfobya”
Mugenzi Félix