Umutekamutwe Rudasingwa Théogène aracyari akabaye icwende katajya koga
Rudasingwa Théogene wamenyekanye nka “RedCom” abicishije ku muzindaro wa Youtube yirirwaho witwa Ishakwe TV yumvikanye yikoma amagambo Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yavugiye mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru cya Jeune Afrique, kuwa 25 Werurwe 2024. Aho muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye Evariste w’u Burundi ndetse na Félix Tshisekedi wa Congo-Kinshasa bafite politike iciriritse ishingiye ku moko.
Aka wa mugani ugira uti:” Bavuga ibigoramye maze imihoro ikarakara”, nyuma yo kumva icyo kiganiro, Theogene Rudasingwa yihutiye ku muzindaro we maze si uguta ibitabapfu yiva inyuma. Mu byo yavuze Rudasingwa yumvikana ashimagiza Ndayishimiye na Tshisekedi avuga ko ibikorwa byabo ari iby’ubutwari ndetse ari abanyakuri.
Akomeza agira ati: “Impamvu Kagame yavuze ko Ndayishimiye afite imiyoborere iciriritse,ni uko Ndayishimiye ari umuhutu”.Iyi ni imvugo yatumye abantu bongera kubona ko uyu mugabo akomeje kokamwa n’imitekerereze y’ivanguramoko.
Uyu mugabo w’ inyangabirama asanzwe yarafashe umuvuno wo gukorana n’ Interahamwe n’ abajenosideri babarizwa mu ngirwamashyaka ya FDU Inkingi, Jambo Asbl na MRCD yari iyi kihebe Rusesabagina. Izi ngirwamashyaka Rudasingwa akorana nazo, zigambiriye kugarura politiki ishingiye ku moko mu Rwanda, neza neza isa nk’ iyo Ndayishimiye na Tshisekedi bakora mu bihugu byabo perezida Kagame yanenze.
Ibi bikagaragaza impamvu hanenzwe iyo politiki, maze uyu mutekamutwe Rudasingwa akagoboka. Ni uko ashyigikiye iyi politike biciye mu bo akorana nabo muri izi ngirwamashyaka. Gusa ntawe uyobewe ko iyi politike y’ amoko ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse nanubu ikomeje koreka akarere muri rusange.
U Rwanda ni umutangabuhamya mwiza wo guhamya ububi bwa politiki zishingiye ku moko haba ku Rwanda by’umwihariko ndetse no ku karere muri rusange.
Rudasingwa akwiye kumenya ko guhora asiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bitazigera na rimwe bimugira umwere cyangwa ngo bimuhe amahoro aho yirirwa abunga.
Biraro Ernest