Agatsiko ka FDU-Inkingi gakomeje guhakirizwa kuri Tshisekedi!
Intagondwa z’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino i Burayi zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi zongeye gushimangira ko ziteze amakiriro kuri Perezida Tshisekedi wigeze guteshaguzwa akavuga ko azafatanya nazo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Umumotsi w’ako gatsiko akaba n’interahamwe ruharwa, Musabyimana Gaspard, abinyujije aherutse kumvikana ku muzindaro wa YouTube asubiramo ijambo kuri icengezamatwara ubutegetsi bwa Tshisekedi bukunze gukoresha bwikoreza u Rwanda ibibazo bwateje muri Congo.
Hari aho umuhezanguni Musabyimana yavuze ko Perezida Kagame Gen (Rtd) James Kabarebe “bari ku isonga mu banyereza amabuye y’agaciro yo muri Congo.’’ Ibi uyu muhezanguni ariko yaniniwe kubitangira ibisobanuro n’ibimenyetso.
Akaba by’umwihariko abivuga yumvikanisha uburyo u Rwanda “nta mabuye y’agaciro rugira” kandi “Congo niyo izwiho ubwo bukire”. Ibi ariko akaba ari ibinyoma byambaye ubusa udutsiko twiyita ko turwanya ubuyobozi bw’u Rwanda dukunze gukoresha duhindanya isura y’u Rwanda.
Ibyo kuba Congo igeza amabuye y’agaciro macye ku isoko ugereranije n’ayo icyo gihugu gifite ntibyakabajijwe u Rwanda kuko impamvu irazwi ndetse n’agatsiko ka FDU-Inking kayifitemo uruhare. Umutwe wabo wa FDLR uri mubagenzura ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro muri Congo, bari mu bucuruzi bwayo ndetse ni bamwe mu banyereza ayo mabuye y’agaciro.
Kuvuga ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahacukurwa ni ubujiji buhetse ubundi kuko mu Rwanda hacukurwa amabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Coltan, Wolfram, Zahabu n’andi. Aya mabuye kandi mu gihembwe cya gatatu cya 2023, yinjije arenga miliyoni 241 z’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari 295 z’amafaranga y’u Rwanda.
kuba u Rwanda rufite umurongo uhamye w’uko umutungo kamere warwo ucungwa Congo bikaba bisa n’ibitagira gikurikiranwa ntibkwiye kubazwa u Rwanda.
Umulisa Carol