Inkuru nziza: Jambo ASBL yatashye amara masa mu matora y’inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi n’iy’u Burayi !
Ntawahemukiye u Rwanda byigeze bigwa amahoro ndetse hari n’abavuga ko kuba umwanzi w’u Rwanda, ugahakana ndetse ukanapfobya Jenosde yakorewe Abatutsi bigukururira umuvumo ku buryo icyo ugerageje gukora cyose kidashobora kuguhira.
Uko niko byagenze bayoboke b’agatsiko ka Jambo ASBL karimo abakomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda ubwo bakubitirwaga ahareba inzega mu matora yo guhatania kwinjira mu nteko ishingamategeko y’u Burayi ndetse n’iy’u Buliligi.
Ayo matora yabaye mu mpera z’icyumweru kirangiye yasize Laure Uwase Nkundakozera, Nizeyimana Mugabe bo muri Jambo ASBL ndetse na Peter Verlindern, umuhezanguni w’Umubiligi wihisha mu mutaka w’ubunyamakuru akibasira u Rwanda akanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n’umugore we Marie Bamutese bose batsinzwe nabi cyane.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimishijwe no kumva iyo nkuru kuko kubona ukomoka ku nterahamwe akirirwa anazitagatifuza yicaye mu nteko ishingamategeko y’u Burayi cyangwa iy’u Bubiligi byari ukubatoneka kuko icyaba kimujyanyemo n’ubundi cyaba ari ugukoresha ubwo bubasha mu gukomeza gutesha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba bari bamaze iminsi biyamamaza ndetse banashyigikiwe na zimwe mu nterahamwe zihishe i Burayi dore ko zumvaga ko umunsi batowe bazakomeza kuzikingira ikibaba no gukora ibishoboka byose ngo bakandamize u Rwanda ariko isosi yabo yaje kumenekamo inshishi babaura amajwi kuri ubu bakaba banungunitse!
Soma kandi: Abambari ba Jambo ASBL bikoreye akeso k’ipfunwe badashobora gutura – Dore impamvu
Leta y’u Bubiligi nyuma yo guha rugari interahamwe zasize zihekuye u Rwanda, ntibyarangiriye aho ahubwo yakomeje no kubaha rugari ku buryo binjira mu myanya ikomeye muri icyo gihugu ndetse no ku rwego rw’u Burayi, gusa kuri bamwe ntabwo bitangaje kuko iki gihugu gifite imyitwarire mibi ku Rwanda.
Aba bahezanguni bahawe ijambo muri amwe mu mashyaka yo mu Bubiligi arimo Social-Liberal Party (DéFI), Christian Democratic and Flemish (CD&V) n’iryitwa Centre Démocrate Humaniste (CDH) gusa igishimishije ni uko babuze imyanya ndetse biragaragara ko n’undi munsi bazongera bitazabahira kuko si ubwa mbere bagerageza ahubwo byari bibaye ku nshuro ya kabiri.
Mugenzi Félix