25-05-2026

Habineza na Mpayimana bashimiye Paul Kagame wabatsinze, amahanga akurira ingofero u Rwanda ku migendekere myiza y’amatora!

0

Frank Habineza na Philippe Mpayimana bari bahanganye na Paul Kagame ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu matorara yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru bemeye ko batsinzwe ndetse bashimira Paul Kagame wabatsinze abarusha cyane.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaje amajwi y’agateganyo aho Paul Kagame wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi yagize amajwi 99.18%, Habineza wari hagarariye ishyaka DGPR agira 0.50% mu gihe umukandinda wigenga Mpayimana we yagize 0.32%.

Habineza yabwiye RBA ati: “Twashimiye uwatsinze amatora; byagaragaye ko nyakubahwa Kagame Paul ari we watsinze aya matora ya Perezida wa Repubulika, twamuhaye ishimwe kandi tumwifuriza ishya n’ihirwe…”

Mpayimana we yanditse kuri X ati: “…Nishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko nemeye ibyavuye mu matora, kandi nshimiye uwegukanye intsinzi Nyakubahwa Paul Kagame, nubaha Amahitamo y’Abanyarwanda”

Ku rundi ruhande, indorerezi mpuzamahanga zakurikiranye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite zasohoye itangazo zihuriyeho maze zishima imigendekere y’aya matora.

Izo ndorerezi ni iz’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zifatanyije n’iza COMESA (AU-COMESA), iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), iz’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF), ndetse n’iz’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Kuva mu myiteguro kugera igihe cy’amatora hanatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora nta nkomyi yigeze ibamo nubwo inyangabirama zari zasizoye ziyatega iminsi ndetse ziranihandagaza zivuga ko atazaba.

Soma kandi: AMATORA yambitse ubusa interahamwe n’ibigarasha

Abanyarwanda bongeye kwereka abigize ibipinga ko bazi demokarasi ibabereye ndetse ko ntawe ubakoma mu nkokora mu kuyubahiriza. Gutora ku mubare munini ni ubutumwa bukomeye Abanyarwanda batanze bashimangira ko ari bo bahitamo icyerekezo cy’igihugu cyabo ndetse ko abacyeka ko hari Umunyarwanda bayobya ari ukwibeshya cyane.

Muvunyi Balthazar 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading