01-09-2026

Ubusutwa, iterabwoba, ishyari n’amacakubiri – ishusho y’imyaka 14 Ingabire Victoire amaze yikinisha ngo arakora ‘Politike’

0

Tariki ya 14 Ukwakira 2010 Abanyarwanda bariruhukije ubwo inkuru yabaga kimomo ko Ingabire Victoire Umuhoza wari umaze iminsi abiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda yatawe muri yombi.

Byari nyuma y’iminsi uyu muhezanguni atahutse ava mu Buholandi – igihugu umugabo we Lin Muyizere ndetse na nyina Thérese Dusabe bamaze imyaka 30 bihishahishamo kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kuza mu Rwanda Ingabire yavugaga ko aje “gukora politike” aho yashakaga no kwandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko icyitwa FDU-Inkingi kigizwe n’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi.

Ingabire ntiyatinze kugaragaza ko yagenzwaga n’ubwiyahuzi cyane ko yari ashyize imbere gusubiza Abanyarwanda mu bihe by’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside.

Nk’urugero ubwo yasuraga Urwibutso rwa Gisozi, yarihandagaje avuga ko “rugarukira mu by’ukuri ku bantu bahitanwe n’itsembabwoko ry’Abatutsi,” bityo ngo “haracyari uruhare rundi rw’itsembatsemba ryakorewe abahutu kuko nabo barababaye”.

Ni amagambo yumvikanishaga ko mu Rwanda habaye “jenoside ebyiri” mu gihe nyamara habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’umuryango we by’umwihariko umugabo we na nyina.

Mu gihe iperereza ryari rikomeje ku magambo y’uyu mugore, byagaragaye ko yari no muri gahunda yo kudurumbanya umutekano w’igihugu ku bufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR aho yafatanywe igihanga ndetse hakaboneka n’abahoze muri uyu mutwe bamushinja.

Ingabire yaraburanishijwe ahamywa ibyaha ndetse akatirwa gufungwa imyaka 15, gusa nyuma yaratakambye ndetse yandika amaburuwa atagira ingano asaba Umukuru w’Igihugu kumubabarira agafungurwa kuko yemeraga ndetse akicuza ibyaha.

Mu mwaka wa 2018, Imbabazi Ingabire yari amaze imyaka 8 asaba yarazihawe maze arafungurwa gusa ntiyatinze kwigaragaza uwo ari we kuko kuva icyo gihe kugera magingo aya ahora asubiramo ibyaha yari yarakoze yitwikiriye umutaka wo “gukora politike”.

Nk’urugero, uyu mugore w’umugome nyuma yo gufungurwa ntiyahwemye gukorana n’ubundi na FDLR na FDU-Inkingi kabone n’ubwo yitandukanyije na yo ari ko bya nyirarureshwa.

By’umwihariko aherutse kumvikana ashimagiza interahamwe za FDLR-Wazelendo atitaye ku kuba zihora zihigira gutera u Rwanda maze zikica Abanyarwanda by’umwihariko Abatutsi.

Umuhezanguni Ingabire yashyize imbaraga mu kujora buri kimwe ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi bukorera Abanyarwanda aho abitesha agaciro agamije kumvikanisha ko ubu “buyobozi bukora ubusa”.

Urugero rwa hafi ni mu mpera z’icyumweru kirangiye aho yifashe akajya ku muzindaro rutwitsi wa YouTube atera inkunga akavuga ko gahunda ya VUP “nta cyo yamariye Abanyarwanda”.

Ni mu gihe kugeza mu mwaka wa 2022 Leta y’u Rwanda yari imaze guha Abanyarwanda amafaranga areng miliyari 347 binyuze muri iyi gahunda y’ingoboka ifasha abaturage batishoboye.

Ni ubufasha bwahinduye imibereho y’abo bwahawe maze bava mu kiciro cy’abafashwa na Leta nk’uko ubuhamya bwabo bubigaragaza, gusa ku muhezanguni Ingabire ibi byose ntabibona kabone n’ubwo afite amaso akora neza.

Uyu mugore wiyeguriye amacakubiri kandi ntasiba kugaragaza ishyari n’amatiku aba afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda aho by’umwihariko yibasira buri gahunda nziza igenewe Abanyarwanda, gusa byose birangira ahawe urw’amenyo kuko induru ye nta cyo ihindura.

Mu bigaragarira buri wese Ingabire Victoire ni igisebo k’u Rwanda ni nayo mpamvu akwiye kwamaganwa kuko imigirire n’ibitekerezo bye by’uburozi nta mwanya bifite mu Rwanda rw’uyu munsi no mu Rwanda Abanyarwanda bifuza nyuma y’imyaka 30 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhezanguni w’umugome nareke kwikinisha no kwiyahura ngo arakora politike ahubwo ashyire umupira hasi ubundi asabe imbabazi Abanyarwanda ku bw’ibyaha adasiba kubakorera.

Gakayire Fred & Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading