25-05-2026

Tshisekedi yeruye ko Paris isobanuye ijuru kuri we kandi ari ho Imana ituye!

0

Perezida Félix Tshisekedi warahiye akirenga ko nta hantu azongera guhurira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, “uretse mu ijuru”, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024 yagaragaye mu ifoto imwe na Perezida Paul Kagame i Paris mu Bufaransa.

Ni ifoto y’urwibutso yafatiwe mu nteko rusange y’Umuryango uhuriza hamwe ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Tariki ya 19 Ugushyingo 2023 ubwo Tshisekedi yiyamamariza kongera gutegeka igihugu cye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa, ni bwo yakoze iriya ndahiro.

Icyo gihe yagize ati: “[Perezida Kagame] naramubwiye nti ‘njye nawe birarangiye, tuzongera kuvuganira mu ijuru imbere y’Imana yaturemye’.”

Iyo mvuga ya Tshisekedi yatumye aba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga aho abazikoresha bari kumukwena berekana ko kuri we ijuru rivugwa muri Bibiliya yumva ko ribarizwa i Paris mu Bufaransa cyane ko ari ho yahuriye na Perezida Kagame.

Mu myaka ibiri ishize, ubwo inama nk’ iyi yabaga ku nshuro ya 18, intumwa za Congo ku itegeko rya Tshisekedi, zari zafashe icyemezo cyo kwanga kwifotozanya n’abandi bayobozi kugira ngo birinde kugaragara hamwe na Perezida Kagame.

Soma kandi: Tshisekedi yananiwe gukemura ibibazo by’umutekano ahitamo kubyegeka k’u Rwanda mu kuyobya uburari

Ikigaragara ni uko Tshisekedi n’imivuno ye yo gusaba ko amahanga aheza u Rwanda ashingiye ku birego by’ binyoma bye bimaze kubyara amahuri. Igisigaye ni ukwita ku bibazo bye atabitwerereye u Rwanda.

Mutijima Vincent

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading