25-05-2026

Yaje mu Rwanda muri ‘mission’ yo gukurikirana imitungo y’interahamwe – Andi makuru twamenye kuri Jean Daniel Mbanda

0

Jean Daniel Mbanda umaze iminsi yumvikana atagatifuza interahamwe n’abajenosideri ari nako ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’igihe kinini aba muri Canada ubu ari mu Rwanda mu butumwa bwo gukurikirana imitungo y’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi.

Amakuru MY250TV yacukumbuye kandi ifitiye guhamya ni uko Mbanda watagatifuje Matayo Ngirumpatse, Col Renzaho Tharcisse, n’abandi bajenosideri, ubu ari mu Rwanda mu mugambi wo kwitura ineza MRND yamugiriye cyane ko bamwe mu bayiyoboraga hari ubutiriganya bushingiye ku nyungu bwite zabo bamukoresheje bityo bamuhemba kumuhisha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ari mu bahigwaga. 

Soma kandi: Ni ikirayi kiboze …: Jean Daniel Mbanda uri gutera icyuhagiro Matayo Ngirumpatse, Renzaho Tharcisse n’abandi bajenosideri ni muntu ki?

Umwe mu bamuzi neza Mbanda agaragazaga ko yagabiwe na MRND – mu gihe abandi Batutsi batotezwaga Mbanda we yari mu bihe byiza byo gukora ubucuruzi n’amasoko yahabwaga n’abarwanashyaka ba MRND byumwihariko Matayo Ngirumpatse bamenyanye ubwo bose babaga i Butare.

Uwaduhaye amakuru agira ati: “Nk’umunyamujyi Mbanda yari azi gushabika, ubwo rero Ngirumpatse yabaga umunyamabanga mukuru wa MRND, byabaye imigisha kwa Mbanda, wari ufite ubucuruzi bwo gutwara abantu.”

Yakomeje agira ati: “Ibyo ntibyaziraga ubusa kuko Mbanda yashakaga abakobwa b’Abatutsi beza bo gushyira abo ba genocidaire babasambanye cyane ko yari umwizerwa kwa Ngirumpatse wari nimero 2 muri MRND.”

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Mbanda yinjiye mu nteko ishinga amategeko nk’umudepite w’ishyaka rya PSD ariko bidateye kabiri kamere yaramuganje akora amakosa akomeye arimo ubusinzi n’urugomo.

Ibyo byaje bikurikirana no kuba yaranyereje amafaranga yo kugura imodoka z’abadepite byatumye afungwa anirukanwa burundu mu nteko ishingamategeko. Yabaye umushomeri ubucuruzi bwe burazima kubera kwirirwa mu kabari ahitamo kwangarira muri Canada.

Ageze muri icyo gihugu mu 2007 yongeye guhura na zimwe mu nshuti ze z’abajenosideri bihisheyo maze bamushakira ubushobozi bwo kugaruka mu Rwanda kubamenyera uko imitungo yabo imeze, bamugira inama yo kugaruka nk’umunyapolitiki kugira ngo uzamubaza impamvu ari gukurikira iby’iyo mitungo bizitwe politike.

Ageze mu Rwanda yabuze aho ahera bitewe n’iterembere ryari maze kugerwaho no kuba yarasanze Abanyarwanda barahisemo inzira yo kuba umwe, abura ayo acira n’ayo amira ariko bitewe n’ubuzima bugoye bwo muri Canada ku muntu ukuze kandi ba bajenosideri bari bamuhaye ikiraka barakomeje kumumenyera udufaranga yahisemo kuhaguma.

Ubwo abamutumye bari batangiye kumwirengagiza kuko ‘mission’ bamutumye atari akiri kuyikora, yahisemo kongera kuzura umutwe ngo bongera bamunagire udufaranga nibwo yitwaje gahunda y’amatora aherutse kuba.

Mbanda afite inyungu zifatika mu guhakana Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, kubera agomba guhembwa nabayikoze bakeneye kozwaho ibyo bakoze byumwihariko ibyo bibaye uwarokotse Jenocide.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading