10-06-2026

Interahamwe za FDU-Inkingi mu gushyashyariza inkuru mpimbano ku Rwanda, gusa byanze gufata!

0

Intagondwa z’interahamwe zibumbiye mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi kashinzwe na Ingabire Victoire, bongeye gushimangira ubwenge bucye bafite ubwo bemezaga ko u Rwanda “ruri inyuma” y’imyigaragambyo ikomeje guca ibintu muri Mozambique mu gihe nyamara ubuyobozi bw’icyo gihugu hashize iminsi bunyomoje icyo gihuha.

Iri cengezamatwara ku ruhande rwa FDU-Inkingi, rikomeje gukwizwa n’umumotsi wayo, interahamwe kabombo Musabyimana Gaspard umaze iminsi abundabunda mu Bubiligi aho by’umwihariko atunzwe n’udufaranga akusanyirizwa n’interahamwe nk’igihembo cyo kuzibera umuzindaro utambutsa ibitekerezo byazo by’uburozi.

Icyo izi nterahamwe zirengagiza mu kwinjiza u Rwanda mu bibazo bya Mozambique ni uko Perezida ucyuye igihe w’icyo gihugu, bwana Filip Nyusi, we ubwe yamaze gutanga umucyo kuri icyo kibazo ashimangira ko ntaho ingabo z’u Rwanda zihuriye n’imyigaragambyo iri mu gihugu cye.

Interahamwe n’abandi begeka iriya myigaragambyo ku Rwanda bakwiye kumenya ko Isi yose izi neza ko atari ubwa mbere Abanya-Mozambique bigaragambije ndetse umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wanyomoje ibyo bihuha uvuga ko mu iperereza ryimbitse bakoze, basanze ntaho u Rwanda ruhuriye nayo.

Interahamwe n’undi wese ufite inyungu mu gushyushya iyi nkuru agamije gusiga icyasha u Rwanda akwiye kumenya ko amaperereza yimbitse akomeje gukorwa ndetse ko bishoboka cyane kuzarangira hagaragajwe ahubwo uruhare utwo dutsiko dufite muri ibyo bikorwa by’iterabwoba cyane ko Mozambique izwi nk’igihugu cyiganjemo interahamwe zikora ibyaha byinshi by’iterabwoba ndetse zihora zikwiza ibihuha bihesha isura mbi u Rwanda.

Ndayambaje Marc 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading