Ndagijimana JMV na Matata Joseph, ibigarasha bisaziye mu bujajwa!
Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu kantu nyuma yo kubona Ndagijimana Jean Marie Vianney na Matata Joseph – abanyabyaha ruharwa bari mu zabukuru ariko bamaze igihe bihishahisha i Burayi, mu magambo aterekeranye bavugaga bashaka kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Byari mu kiganiro kidafite epfo na ruguru cyatambutse kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024 ku muzindaro wa YouTube aba bombi basanzwe bakoresha bayobya uburari ku byaha by’ubugome bakoreye u Rwanda ari na byo bitumye bakomeje kubuyera ishyanga nk’aho nta gihugu bagira.
Ndagijimana na Matata bumvikanye bamamaza icyo bise “umwaka wo kurwanya ibinyoma bikorwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda” – ibintu bavugaga ariko badashobora kubitangira ibimenyetso kuko ari ibinyoma byambaye ubusa babeshyaga ababakurikira buhumyi.
Iyo wumvise ibiri muri iki kiganiro uhita wumva neza ko nta kindi cyateye izi nzererezi z’abasaza guhimba inkuru zidafite umutwe n’ikibuno uretse ikimwaro cy’ubuhemu bahemukiye u Rwanda ndetse n’ishyari ry’uko rukomeje kwiyubaka no gutera imbere umunsi ku wundi.
Uyu Ndagijimana wirirwa abundabunda mu Bufaransa, ni ikigwari cyananiwe gufatanya n’abandi kubaka igihugu ahubwo we ashyira imbere inda nini.
Ikigarasha Ndagijimana yavuye mu Rwanda yibye amafaranga 200,000$ yari yahawe nk’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ngo azahure ibikorwa bya za amabasade z’u Rwanda nyuma gato y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Soma: Ndagijimana JMV wibye Leta y’u Rwanda 200,000$ burya yanambuye uwamukoreraga mu rugo!
Ndagijimana ahora ku mbuga nkoranyambaga n’imizindaro rutwitsi ibarizwa mu kwaha kw’interahamwe n’abajenosideri ngo arebe ko yabona amaramuko. Magingo aya yihishe mu cyitwa ‘Rwanda Bridge Builders – RBB’ gusa nacyo cyarasenyutse aho agisigayemo wenyine.
Ku rundi ruhande, umusaza usaziye ubusa Matata Joseph nyuma yo kunanirwa kwihanganira ubukene bwa nyuma ya jenoside, yafashe inzira ijya mu Bubiligi, agezeyo ati ‘ndi umuntu w’uburenganzira bwa kiremwamuntu uhunze’.
Aha niho yageze maze kugira ngo abashe kubaho ashinga ikiryabarezi yise “Centre to Fight Impunity and Injustice in Rwanda (CLIIR)” yashinze mu 1995 mu rwego rwo gutekera imitwe abazungu batazi ibye.
Soma kandi: Joseph Matata wamunzwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ni muntu ki?
Uretse kuba iriya CLIIR ari umuyoboro we acishamo ibinyoma ngo akunde abone indonke, Matata yigeze gutanga ubuhamya i Arusha bwo gushinjura abajenosideri, ariko ubuhamya bwe bwafashwe nko kurangaza abantu.
Akenshi abantu nka Ndagijimana na Matata, iyo bari ku mizindaro y’ibigarasha n’interahamwe baba bazi ko ntawe ubazi ariko baba bibeshya cyane, kuko nta na rimwe bazigera babeshya abanyarwanda ngo bikunde.
Biraro Ernest