25-05-2026

Interahamwe n’ibigarasha nibareke Fidèle Mitsindo aruhukire mu mahoro

0

Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’ibigarasha  ndetse n’interahamwe bakomeje gukoresha urupfu rwa Fidele Mitsindo wabaye Umudepite mu Nteko ishinga amategeko mu gushimangira ubugome ndengakamere bwaboretse.

Mitsindo yari umuhungu wa Col. Aloys Nsekarije wahoze ari Minisitiri w’uburezi ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal “KInani”, yitabye Imana afite imyaka 58 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024, yazize uburwayi yari amaranye igihe nk’uko bisobanurwa n’abo mu muryango we.

Nkuko bisanzwe, bitewe n’urwango ibigarasha n’interahamwe bafitiye Umuryango FPR-Inkotanyi kubera ko wabatsinze ruhenu, urupfu rwa nyakwigendera bawurwegetseho ndetse banahimba impamvu ziterekeranye zirimo ko “FPR ishaka gutwara imitungo” ya Nsekarije n’ibindi bidafite epfo na ruguru.

Gusa ibyo byose ni ibinyoma bihora mu kanwa k’izi nyangabirama aho by’umwihariko ziri kubikwirakwiza nk’uburyo bwo gukina ku mubyimba umuryango wa nyakwigendera Mitsindo no kuwihimuraho cyane ko yari yaranze kwiyunga kuri aba banzi b’u Rwanda ndetse no gushyigikira ibitekerezo  by’amacakubiri byabo.

Nyakwigendera ntiyahwemye kugaragaza ko ashyigikiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, bitandukanye n’ibyifuzo by’abanzi b’u Rwanda bifuzaga kumugira igikoresho bitwaje ko umubyeyi we yari umwizerwa w’ubutegetsi bwa Habyarimana.

Mu rukundo rudasanzwe Mitsindo yari afitiye u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi (na we ubwe yabarizwagamo nk’umuwe mu banyamuryango b’imena), kuva mu mwaka wa 2006 yabaye umudepite igihe kinini kw’itike y’uyu muryango ndetse nyuma y’aho akomeza gukorera igihugu mu zindi nshingano zinyuranye.

Nyakwigendera azahora yibukirwa ku musanzu utagereranywa yatanzw mu gusana u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yitwaye neza mu nshingano zinyuranye zirimo kuba Burugumesitiri wa Komine Giciye (ubu ni mu Karere ka Nyabihu), kuba Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi n’izindi nshingano.

Ibyo byatumaga ibigarasha n’interahamwe badahwema kumutuka umunsi ku wundi ariko we ntabihe agaciro ahubwo ahitamo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Ikindi kandi bamuzizaga nuko atigeze ahwema kwerekana urukundo akunda Perezida Kagame.

Ikindi gitangaje cyanatumye ibigarasha n’interahamwe bihabwa urw’amenyo ni uburyo bigize umuvugizi wa nyakwigendera bavuga ko babajwe n’urupfu rwe kandi baririrwaga bamutuka banamutega iminsi, bibukijwe ko izo ari impuhwe nk’iza bihehe no gushinyagura kuko ntanarimwe bigeze bamukunda.

Izi mburamukoro zikwiye kureka nyakwigendera akaruhukira mu mahoro cyane ko nta munyarwanda witaye ku manjwe yazo. Imana imuhe irihuko ridashira.

Mukowajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading