10-06-2026

Mufite ishyari ry’uko mwikuye amata ku munwa, nta gihugu mugira, nta na pansiyo muzabona – Ibigarasha ni mwe mubwirwa!

0

Ibigarasha – abanyabyaha bahisemo kwirirwa bangara birya no hino ku Isi nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere, bacitse ururondogoro kubera gahunda nziza Leta y’u Rwanda iherutse gufata yo kuzamura imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru hagamijwe gufasha Abanyarwanda kugira amasaziro meza.

Mu ishyari n’ubugome ndengakamere byasaritse ibigarasha, bamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bapfobya iyi gahunda ari nako bakwiza ibihuha biyerekeyeho – ibintu biri gukorwa n’ibigarasha bikorana bya hafi n’igisahiranda Rudasingwa Théogene “RedCom” mu 2011 wakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cy’imyaka 24  kubera ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, amacakubiri n’ibindi.

Kuba guhera muri Mutarama umwaka utaha umusanzu w’ubwiteganyirize uzagera kuri 12% uvuye kuri 6% wari umazeho imyaka 60 biri mu nyungu z’umukozi, ni inkuru yababaje izi nyangabirama cyane ko zibayeho nta gihugu zigira kuko ziyemeje kwihishahisha hirya no hino ku Isi nyuma yo kugomera Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo.

Ku rundi ruhande, n’ubwo ibigarsha byiyemeje gutungwa no kwirirwa bisebya ubuyobozi bw’u Rwanda, birabizi neza ko byataye igihugu ndetse n’iriya misanzu itabireba, ibi byose bikaba ari ikimwaro n’ikidodo bafite ku mitima yabo kubera ko babibona neza ko impinduka zakozwe nta kabuza zifitiye Abanyarwanda akamaro.

Ingamba zihamye zigamije kwihutisha iterambere ry’u Rwanda ndetse no guteza  imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda ntiziteze gukomwa mu nkokora n’urusaku rw’inyangabirama z’ibigarasha zirirwa zisakuriza mu miheno aho zihishe.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading