Burundi: Abanyamakuru baramagana ingoma y’igitugu ya “Gen Neva”
Abanyamakuru b’Abarundi bakomeje kwamagana igitugu Perezida Maj Gen Ndayishimiye Evaliste “Neva” ashyira kw’itangazamakuru agambiriye kuricecekesha ngo rihagarike gutara no gutangaza amakuru avuga uburyo uyu mutegetsi yimakaje igitugu mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Amajwi y’aba banyamakuru yumvikanye by’umwihariko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma y’uko Urukiko rukorera mu kwaha kw’umunyagitugu Ndayishimiye rukatiye umunyamakuru Muhoza Sandra w’ikinyamakuru La Nova igifungo cy’umwaka n’igice.
Uwo munyamakuru yashyizweho ibyaha bihimbano byo “guhungabanya umutekano w’igihugu” no “ kubiba amacakubiri ashingiye ku bwoko”.
Umwe mu banyamakuru b’Abarundi yagize ati: “Ariko ubundi kuri message yo muri groupe whatsapp irimo abantu basanzwe, ni gute umuntu yahungabanya umutekano kubera gusa kuvuga icyiyumviro cye, bigahita biba icyaha cy’uko yahungabanyije igihugu?”
Yakomeje agira ati: “Icyo ni icyitwazo bakoresha kugira ngo bavunagure uwo wese bazi neza ko atari kumwe nabo cyangwa wavuze ikintu kitabaryohewe bigahita byitwa ko yahungabanyije umutekano w’igihugu. Biteye isoni kuba baca imanza bene izo rwose!”
Soma kandi: Abarundi bariye karungu, Gen Neva aririwe ntaraye!
Umunyamakuru Muhoza yakatiwe igifungo mu buryo bw’amaherere mu gihe abandi benshi bagiye bahunga ubwicanyi ndetse no kubahungabanyiriza uburenganzira bwo gukora umwuga wabo ntibakore bisanzuye, bakaba ubu bari mu bihugu by’amahanga.
Iyi myitwarire mibi y’ubutegetsi bwa Ndayishimiye ikwiye guhwitura Abarundi aho bava bakagera bagahaguruka bakamagana iyi ngoma mpotozi ibamazeho ababo.
Ndayambaje Marc