Amezi 10 y’impfabusa ku kigarasha Ntagara, umugore we Flora Karenzi n’ikiryabarezi cyabo!
Hashize amezi 10 igisahiranda Jean Paul Ntagara n’umugore we, inkotasa Flora Karenzi, bashinze ikintu gikorera mu cyuka yise “Umurasire ngarukiragakondo” bibwira ko bazagikoresha bashuka abantu ngo babone uko bakomeza kubacucura utwabo bababeshya ko barwanya Leta y’u Rwanda, gusa bakomeje gukama ikimasa.
Icyo kintu Ntagara n’umugore we iyo bagisobanura wumva kijya kumera nk’umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa agatsiko k’intagondwa zigambiriye kugiririra nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, gusa byose ni mu magambo gusa cyane ko gifite abanyamuryango babiri gusa; uyu Ntagara ndetse n’umugore we.
Soma: Ibisa birasabirana: Byinshi ku muhezanguni Flora Karenzi washakanye n’igisambo Jean Paul Ntagara
Nk’urugero, aba bombi baherutse kumvikana ku muzindaro wa YouTube basanzwe bakoresha ngo babone icyo bashyira mu nda kubera ko babayeho ubuzima bw’amaburakindi muri Canada, babogoza bibaza impamvu nta muntu witaye kuri kiriya kiryabarezi cyabo.
Mukantagara, isandi Karenzi, wari ushagawe n’umugabo we, n’indindagizi zirimo uwitwa Ismael Mbonigaba, Sekidende Munyabagisha n’uwiyita Evangelist, mu gahinda no kwiheba kwinshi hari aho yagize ati:”Tubona mu murasire [cya kiryabarezi] abantu binjira ariko bakongera bagasohoka, mubona ari ikihe kintu kibatera ubwoba?”
Mugusubiza umugore we, ikigarasha Ntagara mu isoni, ikimwaro no kwiheba gukabije yumvikanye avuga ko: “Abanyarwanda batinya kwinjira ahantu hari imiryango ifunguye maze bagahitamo kujya kumena inzugi, sinzi impamvu!”
Nk’aho ibyo bidahagije, ibyo bigarasha byose byibanze ku kwibasira Abanyarwanda by’umwihariko ababa mu mahanga bibahora ko banze kubikurikira buhumyi, bagahitamo kubitera umugongo.
Kuba abantu badakozwa iby’amatiku n’ibinyoma by’iyi nzererezi Ntagara n’agatsiko bafatanyije, ni uko bamuzi bihagije ku buryo mu by’ukuri ntacyo afite cyo kubashukisha. Abanyarwanda bazi neza ko Ntagara ari umunyabyaha ruharwa akaba by’umwihariko isiha rusahuzi n’igisambo kabombo cyaciye mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda.
Soma kandi: Ntagara Jean Paul, Igisahiranda cyahindutse indondogozi yo ku mbuga nkoranyambaga
Ntagara n’abambari be bakwiye kumenya ko icyo bakwitwaza cyose mu nyungu zabo bagamije gusubiza u Rwanda inyuma, guharabika igihugu cyababyaye no kurema amacakubiri mu Banyarwanda n’ibindi byabangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bitazigera bibahira.
Biraro Erneste