Wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa: Umuburo ku kigarasha JP Turayishimye ukomeje guhakirizwa kuri Tshisekedi
Nyuma y’imyaka irenga 15 abundabunda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikigarasha Jean Paul Turayishimye akomeje guhakirizwa ku muhisi n’umugenzi wese yumvise anuganuga kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda. Gusa, kuri Tshisekedi ho yiyemeje gupfukama kugeza amavi ahindutse nk’ay’ihene.
Nk’urugero kuri uyu 27 Ukuboza 2024, iyi nzererezi yumvikanye ku muzindaro wayo wa YouTube ashimagiza Perezida Tshisekedi avuga ko “ari intwari” kuko “yabashije guhangara Perezida Kagame” ndetse agatinyuka “kumubwiza ukuri kandi nta wundi muntu wabitinyutse”.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 26 Ukuboza Perezida Tshisekedi wari mu gace ka Mbujimayi, yumvikanye abeshya ku manywa y’ihangu ko Perezida Kagame amutinya ngo akaba ari yo mpamvu “yanze kwitabira inama y’i Luanda” kugira ngo badahura.
Ni mu gihe nyamara iyo nama yasubitswe habura amasaha icumi ngo ibe ariko Tshisekedi ahitamo kujya kuyitabira kandi azi neza ko itaba kugira ngo avuge amagambo nk’aya ari kuvuga uyu munsi.
Soma kandi: Inkuru mutabwiwe: Uko Tshisekedi yasebeye i Luanda, agataha yimyiza imoso
Aya manjwe ya Tshisekedi n’Abanye-Congo ubwabo babonye ari ukuyobya uburari nk’ibisanzwe kuko ntacyo afite cyo kubabwira ahanini kubera uruhuri rw’ibibazo bibugarije kandi Tshisekedi ubwe afitemo uruhare.
Aha niho abumvise ikiganiro cya Turayishimye bibajije ikintu kizima cyumviswe gusa n’amatwi ye agikuye mu ibyavuzwe na Tshisekedi cyatumye abura amahwemo maze akarara atagohetse ngo agiye gukora ingirwa kiganiro ku mbuga nkoranyambaga.
Icyakora, Turayishimye yiyemeje kuba umuteruzi w’ibibindi w’abanzi b’u Rwanda batandukanye aho no gukorana n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitamutera isoni.
Abahanga mu by’imitekerereze bemeza ko iyi myitwarire yuje ubujiji n’ubugome byugarije Turayishimye ari ingaruka z’ibyaha yakoreye Umuryango Nyarwanda.
Kuba ikigarasha Turayishimye akomeje guhakirizwa kuri buri wese ugaragaje akayihayiho ko kugirira cyangwa kuvuga nabi u Rwanda, ntawe bikwiye gutangaza, cyane ko uyu mugabo n’ubundi yavuye mu Rwanda ahunga ubutabera kubera ibyaha birimo n’ibyo kugambanira igihugu.
Biraro Ernest