13-09-2026

“Gen Neva” yataye ibaba mu nama ya EAC, hagaragara ikindi kibazo cy’ingutu u Burundi bufite!

0

Maj Gen Ndayishimiye Evaliste “Neva” utegeka u Burundi akomeje kuba iciro ry’imigani mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba nyuma y’uko ananiwe gutanga igitekerezo mu nama y’abakuru b’ibihugu kubera kutagira ‘internet’.

Byabereye mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye mu buryo bw’iyakure kuri uyu wa 25 Mutarama 2025 iyobowe na William Ruto ubu ukuriye uyu muryango.

Muri iyo nama yigaga ku kibazo cy’intambara y’ugusubiranamo hagati y’Abanye-Congo, abandi bakuru b’ibihugu bari bayitabiriye batanze ibitekerezo ariko bigeze kuri Ndayishimiye abura uko avuga kubera ko nta ‘internet’ yari afite.

Iyi ni inkuru yatangaje abantu by’umwihariko ishimangira ko uyu mutegetsi akomeje kuganisha ahabi igihugu cye mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo by’ibanze.

Ni mu gihe uyu mutegetsi adasiba kwikomanga mu gatuza avuga ko igihugu cye nta kindi kibazo gifite uretse icy’ibikomoka kuri peteroli dore ko byabaye umugani hirya no hino mu gihugu.

Ku rundi ruhande, kugeza magingo aya u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi – ibintu abasesenguzi basanga biterwa n’imiyoborere ijegajega ya Ndayishimiye dore ko ashyira imbere inyungu z’inda ye gusa.

Nk’urugero, abasirikare b’u Burundi bakomeje gupfa nk’ibimonyo mu Burasirazuba bwa Congo aho uyu mutegetsi yabahinduye abacakara n’abacanshuro mu bikorwa bigamije kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading