13-06-2026

Umujenosideri Chaste Gahunde niyakire ko FDLR ari inkoramaraso zidateze gutsinda

0

Kuri uyu wa 30 mutarama 2025, umujenosideri kabombo Chaste Gahunde yagiye muzindaro rutwitsi we wa YouTube maze akwiza ibihuha kubera ikimwaro cyo gutsindwa kwa FDLR n’interahamwe ubwo umutwe w’abarwanyi b’Abanye-Congo wa M23 wabohoraga Goma.

Ubusanzwe uyu mujenosideri Gahunde amaze imyaka 20 abundabunda mu Bufaransa aho adashobora gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda kubera ko inkiko gacaca zamuhamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoreye iwabo mu cyahoze ari komini Mabanza ubu ni muri Karongi.

Soma kandi : Twibukiranye iby’interahamwe kabombo Chaste Gahunde ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Mu bigambo uyu muhezanguni w’umujenosideri yahurutuye harimo gushaka kugoreka ukuri aho yafashe ibibera mu mujyi wa Goma abyegeka k’u Rwanda nyamara iyo ntambara ihanganishije umutwe w’Abanye-Congo wa M23 ndetse n’igisirikare cya Tshisekedi gifatanyije na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda n’izindi nkoramaraso.

Udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri aho bava bakagera bakwiye kumenya ko ikinyoma cyabo nta na rimwe kizigera gitsinda ukuri, bityo rero bakwiye kwakira gutsindwa gukomeye kumaze iminsi kuba ku nterahamwe ndetse na FDLR binjiye mu Rwanda bamanitse amaboko nyuma yo kubura aho bahungira abarwanyi ba M23 imaze kubohora umujyi wa Goma.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading