09-06-2026

Musabyimana Gaspard wa FDLR-FDU Inkingi yeruye ko interahamwe zikoreye akeso k’ipfunwe

0

Musabyimana Gaspard – interahamwe kabombo akaba n’umumotsi w’agatsiko k’abahezanguni b’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi kazwi nka FDU-Inkingi, yongeye gushimangira ko ahorana ipfunwe n’ikimwaro by’uko Perezida Kagame yapfubije imigambi mibisha yabo k’u Rwanda maze bagakwira imishwaro.

Ibyo uyu musaza usaziye ubusa yabigaragarije mu kiganiro kidashinga yanyujije ku muzindaro wa YouTube usanzwe ucengeza amatwara y’agatsiko ka FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Birazwi ko uyu muhezanguni n’izindi nterahamwe bamaze igihe bahakirizwa kuri Tshisekedi bamushyigikira mu ntambara z’amafuti, none kugeza ubu ntibumva uburyo akomeje gutsindwa.

Ikindi kandi iyi mburamukoro ikwiye kumenya Tshisekedi birirwa bahakwaho akwiye gushyira umupira hasi ubundi akaganira n’abavandimwe be bo mu mutwe wa AFC/M23 maze bagacoca ibibazo bafitanye aho kubyegeka k’u Rwanda.

Soma kandi: Mushiki wa Gaspard Musabyimana aramusaba kwitandukanya n’umurongo wa FDU-Inkingi

Ikintu gikomeye gituma interahamwe nka Musabyimana ndetse na bagenzi be bahoza mu kanwa Perezida Kagame ni uburyo yapfubije imigambi mibisha bahoranye yo kugirira nabo u Rwanda.

Nk’urugero, Perezida Kagame yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yakorwaga n’izo nterahamwe, ubwo izo nkoramaraso zishyiraga hamwe maze zikajya zigaba ibitero shuma mu Rwanda, Perezida Kagame yarabatsinze maze basigara bimyiza imoso!

Bashatse kandi gucamo Abanyarwanda ibice maze gahunda nka Ndi Umunyarwanda zirabasebya, ndetse n’ibindi byinshi. Ibyo rero nibyo bituma izi nyangabirama zigira ipfunwe ubundi zikajyaho zirirwa zivuga ubusa.

Musabyimana n’izindi nterahamwe ngenzi ze bakwiye kumenya ko ntacyo bateza gukora cyangwa kubeshyera u Rwanda bizatuma rudakomeza kwimika iterambere n’amahoro.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading