28-07-2026

Ubumuntu FARDC itazi kuri Tshisekedi yabubonye mu Rwanda – UBUHAMYA

0

Abasirikare 131 ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baherutse guhungira mu Rwanda ubwo umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma barishimira uburyo babayeho neza mu Rwanda aho bacumbikiwe mu Karere ka Rubavu.

Abo basirikare bakurikije imigambi yo gutera u Rwanda igisirikare n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo bufitiye leta y’u Rwanda, basanga bitangaje cyane kuba ubumuntu batigeze banagirirwa na leta bakoreraga ubu ari leta y’u Rwanda irimo kububereka aho bitabwaho umunsi ku munsi bagahabwa buri kimwe.

Umwe muri aba basirikare witwa Lieutenant Kasereke Tshombe yabwiye itangazamakuru atii : “Turashimira guverinoma y’u Rwanda uko yatwakiriye neza kandi mu mahoro, icyo dusaba Guverinoma ya Congo ni ukudufasha gusubira mu gihugu cyacu.”

Iyi neza leta y’u Rwanda yeretse aba basirikare ba Congo (FARDC) ni ikosora rikomeye ku bunyamaswa bwa leta ya Congo yiyemeje kubaka igisirikare gikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni mu gihe FARDC yo irangwa no gukorera iyicarubozo abo icyetse ko ari abasirikare b’u Rwanda ndetse akenshi bakabikorera abo bashimuse ku butaka bw’u Rwanda.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading