Tshisekedi mu marembera: Undi mutwe w’Abawazalendo bitandukanyije n’ibinyoma bye bisunga M23
Nyuma y’aho abasirikare ba Tshisekedi ndetse n’abapolisi bamanitse amaboko I Goma na Bukavu bakisunga umutwe wa M23, kuri iki cyumweru ku itariki ya 09 werurwe 2025 undi mutwe w’abawazalendo witwa “le Front Commun de la Résistance” (FCR) wabarizwaga muri Kivu y’amajyaruguru ndetse n’iy’amajyepfo wateye umugongo ubutegetsi bwa Tshisekedi wiyemeza ku mugaragaro kwifatanya n’umutwe wa AFC-M23 mu rugamba rwo kubohora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibi bikaba bivuze ko ubutegetsi bw’ikinyoma bwa Tshisekedi bukomeje gutsindwa mu gihe buzwiho guhora iteka butwerera u Rwanda ibibazo bya Congo.
Uyu mutwe w’abawazalendo FCR wiyomoye ku ihuriro rya Tshisekedi warwanaga ufatanyije n’ingabo za Congo FARDC mu guhangana n’umutwe wa M23 nyuma yuko n’abandi benshi Tshisekedi yagiye abeshya ko ibibazo byugarije Congo ari umutwe wa M23 ndetse n’u Rwanda bamenye ukuri bakibonera ubwabo ko ahubwo Tshisekedi ari we pfundo ry’ibibazo byose byugarije igihugu cyabo kubera imiyoborere ye idashinga.
Uhagarariye uwo mutwe wa “le Front Commun de la Résistance” (FCR),Colonel Augustin Darwin yagize ati : “Dukurikije uko igihugu kiyobowe nabi,ubuyobozi budakora ibyo bwemereye abaturage,za ruswa,kubiba amacakubiri mu baturage ndetse no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu,dutangaje ku mugaragaro ko kwitandukanyije na FARDC”.
Soma kandi : Abari abasirikare ba FARDC biyemeje gukura Congo kungoyi y’ ubutegetsi bwa Tshisekedi
Muri uku gutsindwa kw’ibinyoma bya Tshisekedi mu ntambara igisirikare cye gihanganyemo n’umutwe w’abarwanyi wa M23 ubu imijyi ikomeye ya Goma na Bukavu yamaze kubohorwa, bityo n’abarwanyi be barimo abasirikare,abapolisi,aba FDLR ndetse n’abo mu mitwe yitwaje intwaro bagiye bamuvamo bakagaragaza ko politiki ye yubakiye gusa ku kinyoma ndetse ko ari we soko y’ibibazo byose byugarije Congo.
Kuba aba barwanyi Tshisekedi yafashe akabatangaho umutungo w’igihugu ngo bamurwanire bafashe icyemezo cyo kwitandukanya nawe, ni ikimenyetso cy’uko n’abandi banyecongo bakwiye gukanguka bakitandukanya n’ubu butegetsi bwubakiye ku binyoma ndetse bakwiye kwamagana bivuye inyuma ibinyoma byo guhora yegeka k’u Rwanda ibibazo we ubwe yateje.
Ndayambaje Marc