25-05-2026

Ntibantunganya Sylvestre: “Nta kibazo na kimwe kiri hagati y’Abarundi, ikibazo gihari ni Ubuyobozi bubi”

0

NtibantunganyaSylvestrewayoboye u Burundi kuva tariki 6 Mata 1994 kugeza tariki 25 Nyakanga 1996 yashimangiye ko ikibazo cy’amoko kirangwa mu Burundi ari iturufu yimakajwe n’ ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye uyoboye iki gihugu.

Ni amagambo yatangaje kuri uyu wa 09 Werurwe 2025 ubwo yari yitabiriye ibiganiro byateguwe na Commission Vérité et Justice(CVR), iyi ikaba ari komisiyo yashyizweho na bamwe mu barundi igamije gushakira hamwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge hagati muri barundi nyuma y’ubwicanyi bushingiye ku moko bwagiye bugaragara mu Burundi.

Yagize ati: ”Igihe abari mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi batumva uko hagomba kubaho gukoresha ukuri mu kwumvikanisha Abarundi, buri gihe tuzahorana ibibazo. Hakenewe ibikorwa bwo kunga Abarundi kandi Leta ikabishyiramo imbaraga”

Bwana Ntibantunganya yahamirije abari mu kiganiro ko mu by’ ukuri nta kibazo kiri mu moko 3 atuye igihugu cy’u Burundi ahubwo ko aharwaye ari mu mitwe y’abayobozi.

Yunzemo kandi ati: ”Nta kibazo na kimwe kiri hagati y’Abahutu, Abatutsi n’ Abatwa. Ikibazo ni ubuyobozi. Tubanze tuvure imitwe y’Abayobozi mbere yo kuvura abayoborwa”.

Ntibantunganya yashoje ijambo rye aha ubutumwa bwihariye intumwa zari zaje zihagarariye Perezida Ndayishimiye, zikaba zari zihagarariwe na Bwana Ndenzako Karegwa Jean Claude, uyu akaba ari umujyanama mu biro bya Ndayishimiye.

Yagize ati: ”Abantu bo muri Perezidanse, guhindagura abashinzwe CVR buri myaka 3 si byiza, birayibangamira kandi bigatuma itagera ku ntego zayo zo kumvikanisha Abarundi. Ndabasabye icyo kintu mugitekerezeho by’umwihariko”

Iby’uko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwubakiye ku iturufu y’ivangura si ikibazo kiri mu Burundi gusa dore ko uyu mutegetsi yamaze no kucyambutsa imipaka akakigeza mu karere abifashijwemo na mugenzi we Tshisekedi Felix.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading