Aho bucyera Ndayishimiye wishoye mu ntambara y’ amoko iraza kumunangura
K’ ubw’ igitutu Abarundi badahwema kotsa Perezida Ndayishimiye Evariste kubera uruhuri rw’ibibazo akomeje kubashoramo, uyu mutegetsi akomeje gusaza imigeri imbere yabo agerageza kwikuraho icyasha akigereka ku bandi nyamara ntaziko amazi yamaze kumurengana inkombe.
Mu ijambo yagejeje ku bakirisitu b’ urusengero rwitwa “Église Vision de Jésus-Christ” rwo muri Komini Ntahangwa ruherereye I Bujumbura kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, uyu mutegetsi warumbiye Abarundi yongeye kumvikana yibasira u Rwanda arushinja kuba nyirabayazana w’ ibibazo byugarije akarere ari n’ako ahakana agaramye ko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomejwe kwicwa n’ ingabo ze zifatanyije na n’ iza Tshisekedi batazira ubwoko bwabo.
Uretse ko ibi ari ni igitutsi ku gihugu nk’u Rwanda amahanga atangira ubuhamya bukomeye ku kuba rwarabashije kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni no kwiha amenyo y’ abasetsi cyane ko uyu Ndayishimiye atahwemye kwerura ko intego ye ari ugukomeza kubangamira amahoro mu karere.
Ndayishimiye w’ u Burundi ku bufatanye na shebuja we Tshisekedi bagambiriye kenshi guteza intambara k’ u Rwanda bagamije gukuraho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye, gusa imigambi yabo basanze itazigera ibahira, ndetse Ndayishimiye ahitamo gutera intambwe mu ibanga asaba kuganira n’u Rwanda, intambwe abantu bari bashimye mu by’ ukuri.
N’ubwo ibyaganiriwe hagati y’impande zombi bitigeze bijya ahagaragara, nta gushidikanya ko u Rwanda rwasabye u Burundi gukemura ikibazo cya FDLR ivuna umuheha ikongezwa undi kwa Ndayishimiye dore ko uretse no kuba ikoresha ubutaka bw’u Burundi mu kwica Abanyekongo b’Abatutsi, gutegura udutero shuma k’ u Rwanda, aba bajenosideri bamaze guhabwa ibikingi mu Burundi aho imiryango yabo yamaze gutuzwa nk’abandi baturage basanzwe.
Ku rundi ruhande, Ndayishimiye wananiwe guhara idorari rya Tshisekedi ngo akure ingabo ze muri Kongo, yabuze ayo acira n’ayo amira mu gihe na Uvira abeshya ko iri mu maboko ye, FDLR na Wazalendo, M23 imaze kuyigota. Isaha iyo ariyo yose yabohorwa.
Kwitandukanya na FDLR kuri Ndayishimiye na CNDD-FDD ye ni ihurizo rikomeye dore ko basangiye ingengabitekerezo.
Kwemera guhara indonke avana kwa Tshisekedi mu bucuruzi bw’abana b’ Abarundi ajana kwicirwa mu mashyamba ya Kongo, aha ho umenya azemera n’agatwe akakahasiga.
Ndayishimiye Evariste akwiye kureka kwirirwa azenguruka u Burundi abeshya umuhisi n’ umugenzi kuko ntibizamufasha gukemura ibibazo yishoyemo.
Biraro Ernest