25-05-2026

Abambari ba Jambo ASBL ni intumwa z’ikinyoma zarazwe ingengabitekerezo ya Jenoside

0

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean-Damascène yagaragaje ko agatsiko ka Jambo ASBL ari ak’intumwa z’ikinyoma ndetse ko kagizwe n’abakomoka ku nkoramaraso z’abajenosideri bakaba bararazwe ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, Dr Bizimana yatangaje ko ako gatsiko k’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, abambari b’ako  biganje mu Bubiligi, kimwe mu bihugu by’i Burayi byahungiyemo abajenosideri benshi.

Abo bajenosideri kandi bakomeje kwisuganyiriza i Burayi  ngo bazasubire mu Rwanda kurangiza umugambi wa Jenoside cyane ko bavuga ko abo bakomokaho basize batayirangije.

Mu ngero zifatika, Minisitiri Bizimana yasobanuye ukuntu ako gatsiko kubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside kuva kavuka, aha ni ho yasobanuye ko Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa ari bo bashinze Jambo ASBL.

Abo ni bene Shingiro Mbonyumutwa wabaye Minisitiri w’Inganda, Mine na Carriere muri Guverinoma ya mbere ya Habyarimana Juvénal mu 1973. Minisitiri Bizimana yagize ati: “Shingiro yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Kigali na Gitarama.”

Yunzemo ati: “Ibiranga abashinze n’abarwanashyaka ba Jambo ASBL bigaragaza ko ari intumwa z’ikinyoma, zihakana Jenoside ndetse barazwe ingengabitekerezo y’icyaha cya ba se, baniyemeje kuyikomeza.”

Soma kandi : “Birabujijwe kugirira impuhwe umututsi”, rimwe mu mategeko 10 ya Gitera Jambo ASBL ikigenderaho!

Minisitiri Bizimana asanga kandi kugeza magingo aya n’abandi bo mu miryango y’abagize ako gatsiko bakomeza kurangwa n’ibikorwa bihembera jenoside ari nako bayihakana bayipfobya ku buryo bweruye.

Umuvandimwe wa Shingiro witwa Thomas Kigufi na we yahungiye muri Nouvelle Zélande kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mushiki we witwa Muramutse Perpétue, atanga ibihembo ku bahakana Jenoside n’abayipfobya, ibihembo yitiriye Ingabire Victoire.

Aba mbere yahembye ni Ruhumuza Mbonyumutwa na Placide Kayumba bose bo muri Jambo ASBL.

Placide Kayumba wanabaye Perezida wa Jambo AS BL ni umwana wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Superefe wa Gisagara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba yarahamijwe icyaha cya jenoside n’urukiko rwa TPIR.

Mu 2014, Kayumba Placide wayoboraga Jambo ASBL yoherejwe kuganira n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, agirana ikiganiro n’abarimo Gen. Sylvestre Mudacumura na Gaston Byiringiro.

Aka gatsiko kandi kabarizwamo Ruhumuza, Laure Uwase, na Honorine Sebatware bagiye Arusha kuganira n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, basohora ibitabo bibarata ubutwari.

Laure Uwase ni umukobwa wa Anastase Nkundukozera wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa igifungo cya burundu.

Abambari ba Jambo ASBL bakwiye kwitega ko igihe icyo aricyo cyose bazisanga imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyaha biremereye byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading