Sendagara “Gen Neva” yashyize yiyemerera ko ari mayibobo n’umunywarumogi!
Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi uzwi ku mazina menshi nka “Gen Neva”, Sendagara n’ayandi, aherutse kumvikana yiyemerera ko mbere yo kuba perezida mu buryo bw’impanuka yabaye mayibobo ndetse ko yakoreshaga n’ibiyobyabwenge.
Ibi Ndayishimiye ukunda ibiryo n’inzoga nk’uwahanzweho n’amadayimoni yabivugiye mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru bifite umurongo wo gukwiza amatwara ye ku itariki ya 07 Mata 2025.
Yagize ati: ”Jyewe nabaye umwana wo mu muhanda nyine, nako nari umusore wo mu muhanda. Aho hantu i Dar Salaam narahabaye ndi umwana wo mu muhanda, mfite umwenda umwe, urukweto rumwe n’isogisi rimwe.”
Mu gusobanura neza ubumayibobo bwe, Ndayishimiye yanahishuye ukuntu yibye mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gusohora inyandiko muri Ambasade y’u Burundi i Dar Salaam aho ngo inkuru y’ubwo bujura yanatangajwe kuri radiyo BBC icyo gihe.
Muri kiriya kiganiro, Ndayishimiye yaniyemereye ko yakoreshaga ibiyobyabwenge birimo itabi n’urumogi aho ngo yabisangiraga n’izindi mayibobo babanaga ku muhanda.
Ibyo Ndayishimiye yavuze byashimangiye imyitwarire ye y’ubunyagasozi imenyerewe mu maso y’abakurikira ibyo avugira mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyamba ndetse n’Abarundi ategekesha inkoni y’icyuma aho nta kintu kizima avuga uretse ibiryo n’inzoga.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye, umugore we n’abajenerali babiri barakataje mu gucucura u Burundi
Uretse kuba yarananiwe kuyobora Abarundi, umururumba no kwikubira byamaze kuba iturufu kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke, aho badatinya no kwikubira na duke twa rubanda rusanzwe ruri kwicira isazi mu jisho kubera ingaruka z’imiyoborere mibi ye.
Mu busanzwe mayibobo zijyanwa mu bigo ngororamuco kugira ngo zisubizwe ku murongo, zitozwe imico myiza ndetse zinafashwe kuzabaho ubuzima bwiza. Ese Abarundi ni impumyi ku buryo bemera kuyoborwa n’umuyobozi ukwiye kuba ari mu kigo ngororamuco?
Biraro Ernest