Yananiwe igipadiri, ingutiya zimutera umwaku, ahungira muri “politike” maze imuyayura umutwe – Nguwo Nahimana Thomas
Nahimana Thomas umaze imyaka irenga 20 abuyera mu Bufaransa nyuma yo kwirukanwa mu gipadiri kubera ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntasiba kugaragaza ko ari ikivume cyarumbiye u Rwanda n’umuryango mugari w’abizera Imana.
Ni ibintu akora yitwikiriye umutaka wo kwiyita “umunyapolitike” aho arenga akaniyita ko ari “perezida” w’ingirwa-guverinoma ikorera mu cyuka ikagira ikicaro kuri murandasi by’umwihariko ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘Zoom’.
Nk’urugero, uyu munyabyaha kuri uyu wa 29 Mata 2025 yagaragaye kuri Zoom mu mateshwa menshi avuga ko u Rwanda “rubiba umutekano mucye mu karere” mu gihe nyamara ari we ufatikanya n’interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bahora bagambirira kugirira nabi Abanyarwanda.
Umuhezanguni Nahimana ahoza ijisho ku bibera mu Rwanda by’umwihariko intambwe z’iterambere rudasiba kugeraho umunsi ku wundi kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, gusa ibyo byose bimurya mu mutwe maze akihutira kubigoreka ngo yihe amahoro.
Ni mu urwo rwego kuri Zoom yagaragaje ko akomeje gushengurwa no kuba hari intambwe u Rwanda na Congo biri gutera mu gushaka amahoro nyuma y’ubuhuza bwa Leta zunze ubumwe za Amerika na Qatar.
Gusa ibyo yabitewe n’ikimwaro kivanze n’ikidodo cyo kuba umubano w’u Rwanda na Congo nusubira mu buryo umufatanyabikorwa we FDLR azatsinsurwa burundu maze uyu mwambari wa satani asigare ari nyakamwe.
Soma kandi: Andi mabanga mutamenye kuri “Padiri” Nahimana woretswe n’urwango no gukunda ingutiya z’abagore
Yataye umugore n’abana!
Amakuru adakunze kuvugwa kuri Nahimana ni uko afite umugore wari uzwi ku izina rya Maman Rita, gusa kubera ubusambanyi bworetse uyu mugabo yataye uyu mugore yewe n’umwana aho ubu yibanira n’abandi bagore.
Ni mu gihe kandi akiri mu gipadiri muri Diyoseze ya Cyangugu yateye umukobwa inda nuko amaze kubyara aramwihakana.
Ibya Nahimana Thomas wirirwa usebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni birebire gusa ararye ari menge kuko umunsi umwe azisanga mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.
Ndayambaje Marc