09-06-2026

Sendagara “Gen Neva” muri Congo ameze nk’akabwa gashonje gahunahuna amayezi ahabagiwe inka

0

Ndayishimiye Evariste alias Sendagara Gen Neva utegeka u Burundi akomeje kurashya imigeri ngo ararwanira Tshisekedi ari nako apfusha abasirikare benshi mu burasirazuba bwa Congo mu gihe atazi uko ahabera ibiganiro bishakira amahoro arambye Congo hasa kubera ko abihezwamo.

Uyu mugabo ukunda ibiryo n’inzoga byabuze urugero akaba by’umwihariko yarashoye igihugu cye mu manga y’ubukene, aherutse kumvikana kuri Televiziyo ya France24 avuga ko adateze gukura ingabo ze muri Congo kabone n’ubwo umutwe wa M23 ukomeje kuzitsinda umusubirizo.

Soma kandi: Nyuma y’ihambirizwa ry’abacanshuro na SAMIDRC, na Sendagara “Gen Neva” ntarenzwe ingohe!

Ku rundi ruhande, kuva ingabo z’u Burundi zatangira kujya gucuruzwa muri Congo ku ngungu za Ndayishimiye, ni icyemezo uyu munyagitugu atigeze yumvikanaho n’Abarundi aho bakomeje kumushinja ruswa n’umururumba nk’impamvu igiye kubamaraho urubyaro n’abavandimwe.

Uyu mukino wa Ndayishimiye wo gushakira indonke mu kumena amaraso y’Abarundi ukwiye guhagarara dore ko n’ubusanzwe batorohewe kubera uruhuri rw’ibibazo yabashoyemo kubera imiyoborere mibi ye kuva yajya ku butegetsi.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading