16-09-2026

#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 9 Gicurasi 1994

0

Tariki ya 9 Gicurasi 1994, habaye imishyikirano yo ku rwego rwo hejuru hagati ya Leta y’abicanyi n’abasirikare bakuru b’Abafaransa bari mu Rwanda hagamijwe kwihutisha umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Kuri uwo munsi Gen Jean Pierre Huchon wo mu ngabo z’u Bufaransa yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na Gen Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Iryo tumanaho ryagombaga gutegura kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye bw’u Bufaransa mu Rwanda.

Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’u Bufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading