Icyoba ni cyose mu nterahamwe n’ibigarasha bari muri Amerika, baricyeka amabinga ko Trump azabohereza mu Rwanda!
Imitima y’interahamwe n’ibigarasha bamaze igihe babundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika iri gutera insigane nyuma yo kumva ko abimukira bose bari ku butaka bwa Amerika binyuranye n’amategeko bazoherezwa mu Rwanda.
Abo banyabyaha bakimara kumva ko u Rwanda na Amerika byanogeje gahunda yo kohereza mu Rwanda abo bimukira, babuze ayo bacira n’ayo bamira maze agahinda bagatura imbuga nkoranyambaga batangira gusiga icyaha u Rwanda bagamije kwikura mw’isoni.
Zimwe mu nzererezi zishobora kwisanga i Kigali harimo rubunzamurizo Charles Kambanda ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC aho by’umwihariko azwiho kuba yarasambanyaga abana b’abakobwa yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko atorongerera muri Amerika.
Indi nzererezi itakigoheka ni Jean Paul Turayishimye nawe wahoze ari umurenzamase w’ikihebe Kayumba Nyamwasa mbere y’ uko bashwana kubera indonke bakuraga mu bikorwa by’ubutekamutwe bakoreraga abakurikiye buhumyi RNC.
Kuri Kambanda, Turayishimye n’abandi nkabo mwaciye mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukora ibyaha bitandukanye mukajya kubundabunda muri Amerika, iminsi yanyu irabarirwa ku ntoki ubundi mu kisanga mu gihugu mudasiba gusebya mu ruhando mpuzamahanga.
Biraro Ernest