Kuba umutekano w’u Rwanda udadiye birwaza umutwe ikigarasha JP Ntagara!
Igisambo akaba n’umwambari w’iterabwoba, Ntagara Jean Paul, yumvikanye mu gahinda kenshi ababajwe no kuba umutekano w’u Rwanda ucunzwe mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo imitwe y’iterabwoba bakorana ntaho ishobora kumenera.
Ibi uyu mugabo warumbiye u Rwanda aho yahisemo kwangarira muri Canada yabivuze kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025 mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno yatambukije ku muzindaro wa YouTube asanzwe akoresha acengeza amatwara y’ibyihebe, interahamwe n’ibigarasha bakorana.
Amanjwe ya Ntagara ayashingira ku kuba u Rwanda rwarashyizeho inzego zitandukanye zishinzwe umutekano zirimo ingabo, Polisi, DASSO, inkeragutabara ndetse n’irondo ry’umwuga kugira ngo umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo ube nta makemwa.
Uretse kuba Ntagara atekereza macuri, ibi ni n’umwanya mwiza kuri we wo kwereka Isi yose ko nta neza yifuriza Abanyarwanda ari nayo mpamvu yahisemo gutererana abandi ku rugamba rwo kubaka igihugu cyamubyaye ahubwo agahitamo kwiyunga ku bagambanyi n’abandi banzi bacyo.
Amanjwe nk’aya kandi kuri Ntagara, ni ikimwaro cy’uko imyaka we n’ibindi byihebe nkawe bamaze bagambirira kugirira nabi Abanyarwanda basanze bari kuvomera mu kiva.
Nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye yakoze birimo ubwambuzi yakoreye abantu ku giti cyabo ndetse na za banki, Ntagara yahise yiyegurira iterabwoba k’u Rwanda.
Yihutiye kujya mu mutwe w’iterabwoba wa RNC y’Ikihebe Kayumba Nyamwasa yari abereye umucungamutungo, gusa nabwo ntibyateye kabiri kubera ko yahise yerekwa umuryango bitewe n’inda nini ye yamunaniye aho yaryaga imisanzu itangwa n’abambari b’uwo mutwe.
Soma kandi: Ikigarasha Jean Paul Ntagara kiravugwaho guhuguza umukecuru isambu!
Uyu mutekamutwe kandi yahoze mu kiryabarezi cy’umutekamutwe mugenzi we Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri, aho bari barashinze ingirwa guverinoma ikorera mu cyuka mu rwego rwo gucucura abayoboke babo, aho by’umwihariko Ntagara yiyitaga “Minisitiri w’Intebe”.
Ntagara washimangiye ko nta kindi ashoboye uretse kuba umurenzamase w’interahamwe n’ibigarasha bagenzi be akwiye kumenya ko ntawagerageje kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Biraro Erneste