Ingabire Victoire ari guhinda umushyitsi kubera ko FDLR banywanye igeramiwe
Ingabire Victoire Umuhoza, umuhezanguni wabaswe n’ingengabitekererezo ya Jenoside yongeye kwerura ko yanywanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nyuma y’uko yifashe akajya mu itangazamakuru gusaba Leta y’u Rwanda ko ishyikirana na wo.
Ibi uyu muhezanguni yabigaragarije mu nyandiko yatambukije muri Al Jazeera aho mu bigaragarira buri wese ari uko yayandikanye ubwoba n’igihunga bitewe n’uko Abanye-Congo bibumbiye mu mutwe wa AFC/M23 bakomeje gusenya FDLR ibahungabanyiriza umutekano.
Abo Banye-Congo kandi bakomeje kubohora Abanyarwanda FDLR imaze imyaka irenga 25 yarafashe bugwate kugira ngo ikomeze igaragarize amahanga impamvu itava mu burasirazuba bwa Congo, maze bagatahuka mu Rwanda.
Abo Banyarwanda FDLR imaze igihe yarafashe bugwate nibo umuhezanguni Ingabire yifashisha mu ngirwapolitike yiyita ko akora aho aba avuga ko aharanira uburenganzira bwabo mu gihe nyamara FDLR ari yo ibubavutsa.
Umugore w’umugome Ingabire yongeye gusubira mu mvugo ye isanzwe ko ngo u Rwanda rugomba “kuganira n’impunzi” n’abo yita “opposition.” Ariko umuntu yakwibaza: Ese Ingabire yigeze afata umwanya ngo asome amategeko arebana n’impunzi, cyangwa ni ukubiba ibinyoma gusa?
Soma kandi:Straton Musoni yambitse ubusa Ingabire Victoire bashinganye FDLR!
Leta y’u Rwanda nta ko itagize ngo icyure impunzi ndetse abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane barataha dore ko na sitati y’ubuhunzi mu Rwanda yakuweho mu mwaka wa 2018.
Gukuraho sitati y’ubuhunzi bivuze ko abari impunzi hagati y’umwaka wa 1959 n’uwa 1998 bagombaga gutaha ku neza, kuko icyatumye bahunga cyari cyararangiye. Ni mu gihe umubare munini w’abamenye ayo makuru batashye, maze abandi bahitamo kuguma mu bihugu byari bibacumbikiye ku mpamvu zabo bwite.
Ingingo ya 1C y’Amasezerano ya Geneva agena ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi asobanura ko: Iyo impamvu zatumye abantu bahunga nka Jenoside cyangwa intambara zivuyeho, nta mpamvu yo gukomeza kubafata nk’impunzi. Kuki umuhezangini Ingabire yirengagiza iyi ngingo?
Icyo uyu mugore yirengagiza ni uko u Rwanda rw’ubu ari igihugu gitekanye. Nta Munyarwanda n’umwe wari wabuzwa gutaha. Nta mpamvu n’imwe yo “kuganira” n’abo Ingabire yita “impunzi,” nyamara barahisemo kuguma hanze mu mazina ya politiki, ariko mu by’ukuri bafite intego yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.
Uyu muhezanguni biragaragara ko atigeze kandi atazanigera ashyigikira gusenyuka kwa FDLR no gutakaza intwaro yari isigaranye mu guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda n’akarere muri rusange.
Ubu Ingabire yihomye ku gitekerezo cyo “kuganira” nk’uburyo bwa nyuma bwo kugerageza gusigasira umugambi we. Ariko ni iby’ubusa. Kwandika inyandiko mu binyamakuru ntibisiba amateka mabi ya FDLR. Nta buryo na bumwe bwo kuvugurura isura y’abakoze jenoside ngo bagaragare nk’abanyapolitike bemewe kandi mu byukuri ari abifuriza inabi u Rwanda.
Icyo Ivu agomba kumenya ni uko ubuyobozi bw’u Rwanda butazigera buganira na FDLR na rimwe, ibyo kandi akwiye no kubisiba mu bitekerezo bye!
Mukobwajana Linda