25-05-2026

Interahamwe n’ibigarasha barajiginwa mu gihe u Rwanda ruhamya umubano n’amahanga

0

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi bakomeje gucika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mizindaro rutwitsi yabo ya YouTube kubera uburyo Perezida Kagame asura ibindi bihugu agamije gutsura umubano nabyo.

Ni mu ngendo z’ingirakamaro cyane ko zitsimbataza umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu Perezida Kagame asura.

Kimwe muri ibyo bihugu ni Singapore yasuye muri Nzeri umwaka ushize, none kugeza magingo aya biracyavugisha amangambure aba banzi b’u Rwanda kuri iyi nshuro barangajwe imbere n’umujenosideri Chaste Gahunde.

Muri urwo  ruzinduko hasinywe amasezerano mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi – ni amasezerano akomeje kugirira akamaro Abanyarwanda ndetse n’abaturage ba Singapore.

Gusa ku rundi ruhande interahamwe n’ibigarasha bakomeje gupfobya urwo ruzinduko bavuga ko “nta cyo rumariye u Rwanda, rwabaye mu nyungu bwite za Perezida” n’ibindi bigaragaza urwego rw’imitekerereze ruciriritse aba biyita ko barwanya u Rwanda bariho.

Kubera kandi kubura icyo kuvuga izi mburamumaro hari n’ubwo zavuze ko ngo Perezida Kagame “yaba ari gushaka ubuhungiro”, ibintu byatumye Abanyarwanda baziha inkwenene karahava.

Ibigarasha n’interahamwe byirengagiza ko u Rwanda na Singapore ari ibihugu byakoze iyo bwabaga bikubaka iterambere rirambye mu gihe gito bifite kandi ibyo bihuriyeho byinshi mu rwego rw’imiyoborere, ari nayo mpamvu bikunze kugereranywa aho u Rwanda abenshi barwita Singapore ya Afurika.

Umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ni ntagereranywa, ndetse ibi binagaragarira mu bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, buri mu nzego nyinshi zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubutabera n’ibindi byinshi.

Izi mburamukoro zatsimbaraye kandi zivuga ko ngo u Rwanda rudashobora kuba nka Singapore, ibyo zibivuga zirengagije aho u Rwanda rwaturutse mu myaka 30 ishize aho bamwe bari baruvumiye ku gahera banavuga ko rukwiye gusibwa ku ikarita y’Isi.

Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwakoze ikinyuranyo bwerekana ko iterambere ry’u Rwanda rishoboka kandi rikanagerwaho.

Iyo Interahamwe n’Ibigarasha barebye umubano w’u Rwanda na Singapore barababara cyane kuko bazi neza ko u Rwanda rugeze aheza mu iterambere kandi igihugu nka Singapore cyateye imbere cyane ku Isi ari umufatanyabikorwa mwiza.

Izi nyangabirama zigira ubwoba ko u Rwanda rwaba ijana ku ijana nka Singapore bityo rero bakarwanya bivuye inyuma icyatuma ibyo bigerwaho.

Ikindi kandi ni ishyari ryabamunze, kuko bareba igihugu basize basenye cyangwa basahuye aho kigeze bikabanga mu nda maze si ugusara koko, bagasizora!

Gupfobya uru rugendo ni amayeri yabo kuko ubundi nk’Abanyarwanda barabizi ko iyo Perezida Kagame akoze urugendo mu mahanga biba atari iby’ubusa ahubwo biba biri mu nyungu z’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Izo mburamukoro zikwiye kumenya ko ibyo zakora byose bidateze gukuraho ko iterambere ry’u Rwanda ari ntagereranywa kandi ko Perezida Kagame uko bamusebya kose Abanyarwanda bamufitiye icyizere.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading