Mu kiryabarezi cya “Padiri” Nahimana byajaguye!
Abasazi bibumbiye mu ngirwa-guverinoma ikorera mu cyuka y’umuhezanguni Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri noneho bumvikanye mu bihuha n’umwana w’igitambambuga yabeshyuza bitamugoye.
Ni mu kiganiro kidafite umurongo cyatambutse ku muzindaro wa YouTube w’umuhezanguni Nahimana kuri uyu wa kane ku itariki 05 kamena 2025.
Abarenzamase ba Nahimana barimo uwitwa Machumi Odette bumvikanye bikirigita bagaseka babeshye ko ubu u Rwanda “rwasubiye inyuma mu mutekano no mu mibereho y’abaturage”.
Nta kindi izi nyangabirama zagombaga kuvuga cyane ko benshi muri bo u Rwanda baheruka ari urwo basize basenye mu myaka 31 ishize ubwo bagiraga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze bagacikira mu bihugu bitandukanye ubu bihishemo i Burayi.
Kuba muri iki kiganiro bakoze bibanze ku kugaragaza ko ubu u Rwanda “nta mutekano rufite”, nuko imitima yabo yikoreye ikidodo cyo kuba bahora bifuza kudurumbanya ariko ntibibahire.
Nk’urugero, mu matora aheruka y’Umukuru w’Igihugu, umuhezanguni Nahimana yari yatangaje ko we n’aba bambari be icyo gihe yise “abasazi igihumbi” bari bafite umugambi wo kuyaburizamo, gusa izo zari inzozi gusa kuko batigeze batera n’ibuye mu Rwanda.
Umutamutwe Nahimana n’abambari be bahuriye ku cyita rusange cyo kuba barasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bahora iteka babuzwa amahwemo no kuba iterambere ry’u Rwanda ritera imbere ubutitsa.
Nta Munyarwanda ukwiye kuyobywa nabo kuko nta munsi n’umwe ibinyoma byabo bizigera bikoma mu nkokora umutekano ndetse n’umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda.
Ndayambaje Marc