13-09-2026

Inganzo interahamwe zavomagamo ibinyoma yarakamye

0

Ku mbuga nkoranyambaga n’imizindaro ya YouTube bikoreshwa n’udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri bikomeje kugaragara ko ibinyoma byabashiranye nyuma y’igihe bavuga amateshwa ari na ko Abanyarwanda babanyomoza.

Muri iki gihe abo banyabyaha ruharwa babuze ibyo babeshya Abanyarwanda maze bahitamo undi muvuno wo kugarura ibinyoma bishaje bakwije  mu gihe kinini gishize, ibi bikaba bishimangira ko ibinyoma byabakamanye.

Urugero nka Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) – umuhezanguni w’umugome wanywanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, amaze igihe kinini adakora bya biganiro bye biterekeranye biba bigamije gusa kugumura Abanyarwanda.

Icyakora, iyo IVU agize atya akabona inyangabirama bagenzi be kurubuga rwa X niho ahera ajyamo agatanga udutekerezo ducuramye ubundi agahita aburirwa irengero,bishimangira ko nawe yamaze kubona ko Abanyarwanda barambiwe ibinyoma bye,

Urundi rugero rufatika ni urw’interahamwe kabombo Gahunde Chaste imaze igihe ibundabunda mu Bufaransa aho yahungiye kubera ko yakatiwe n’Irukiko Gacaca nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo nawe mu gucengeza amatwara ya Parmehutu ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside ageze aho abura ibindi binyoma acura kuko buri gihe iyo akoze ibiganiro ahabwa urw’amenyo n’Abanyarwanda batari bacye batemera ko akomeza kugoreka amateka yabo.

Kubw’ibyo ubu yagaruye ikiganiro kimaze amezi icyenda gikozwe kikabura n’abakireba, ibi bikaba bishimangira ko ibyo binyoma byafashe ubusa.

Soma kandi:Interahamwe zishutse ko nyuma yo guhekura u Rwanda no kurucucura ruzazima, zisubize amerwe mu isaho!

Uwitwa Musabyimana Gaspard, interahamwe kabombo akaba n’umumotsi w’agatsiko k’abahezanguni b’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi kazwi nka FDU-Inkingi nawe niko bikomeje kumugendekera.

Uyu muhezanguni ashuka abamukurikiye ko hari inkuru abazaniye ariko mu by’ukuri ugasanga ni bya binyoma bishaje biba byarabuze ababireba ku muyoboro rutwitsi akoresha, uyu nawe ni gihamya ko inganzo interahamwe zivomamo ibinyoma yazikamanye.

Inkorabusa z’interahamwe aho ziva zikagera (tubariyemo n’izindi tutavuze muri iyi nkuru) zimenye ko byanze bikunze ukuri kuzahora ari ukuri, kandi ko n’iyo bacura ibindi binyoma bakwiye kuzirikana ko Abanyarwanda bazabatahura.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading