09-06-2026

Ibyishimo bisendereye kuri benshi nyuma y’itabwa muri yombi ry’umuhezanguni Ingabire Victoire

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, inkuru yakiriwe neza n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bahuriza ku kuvuga ko uyu muhezanguni yari yaratinze gusubizwa muri gereza.

RIB yatangaje ko Ingabire afungiye kuri Sitasiyo ya Remera, uru rwego sobanura kandi ko rwamufashe nyuma yo kubisabwa n’ubushinjacyaha.

Kuri uyu wa Kane kandi, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwari rwategetse ko umuhezanguni Ingabire wihebeye amacakubiri n’ibikorwa by’iterabwoba akorwaho iperereza ku mugambi waburijwemo wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Byatangarijwe mu rubanza rusanzwe rurimo abapagasi ba Ingabire icyenda nabo bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, aba bakaba barimo uwitwa Sibomana Sylvain wemeza ko bakoranaga bya hafi na nyirabuja Ingabire.

Ingabire afunzwe mu gihe hari hakomeje kugaragara amajwi y’Abanyarwanda bari imbere mu gihugu no hanze yacyo batasibaga gusaba ko yasubizwa muri gereza akaryozwa ibyaha byiganjemo amacakubiri, kugambirira kugirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu gukorana byeruye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ibindi.

Ni ibyaha ahanini uyu mugore w’umugome akorera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, akabikora mu gihe nyamara ubwo yatakambaga maze agafungurwa atarangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kubera n’ubundi ibyo byaha, yari yiyemeje kutazabisubiramo.

Aho niho Abanyarwanda baheraga basaba ko uyu mugore yasubizwa muri gereza kurangiza igifungo yasohotse atarangije cyane ko n’urukiko rwari ruherutse kwanga kumukuraho ubusembwa.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading