Bangamwabo JP Turayishimye akomeje gucumuzwa n’udufaranga tw’umuvumo avana ku mbuga nkoranyambaga
Turayishimiye Jean Paul wahoze ari rwesamadongo w’ikihebe Kayumba Nyamwasa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akomeje kwandavura ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube kugira ngo yibonere icyo kurya dore ko nta kindi kintu akora muri Amerika, igihugu abamo mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru yizewe ni uko Turayishimye usaziye ubusa abona icyo kurya ari uko abanje gucuruza kuri YouTube ibihuha,ubujajwa, ubusutwa ndetse no guhimbira ibinyoma ubuyobozi bw’u Rwanda.
Umurongo ugayitse Turayishimye yahisemo nyuma yo kwiyemeza kwangara akabaho nta gihugu, ushavuza ababyeyi be batuye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Kabuga mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Papa wa Turayishimye yigeze kugaragara mu itangazamakuru abwira uyu muhezanguni ati: “Ukuri ntako ufite, icyo gusa ngusaba nuko ibyo urimo wabivamo, kuko ibyo uri mo nutabivamo ni wowe bizica.”
Soma kandi:Ikigarasha JP Turayishimye mu ntambara y’amagambo atazigera atsinda!
Turayishimye yaburiwe n’ababyeyi be maze avunira ibiti mu matwi kuko kugeza magingo adasiba kugaragara mu bihuha byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, ibintu akora buri munsi kabone n’ubwo adasiba kwamaganwa n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye.
Ikigarasha Turayishimye n’izindi nkorabusa zirirwa zibuyera mu mahanga zananiwe umurimo n’umwe ntawe zikwiye kurangaza kuko nta ndangagaciro zigira ahubwo zizicwa no guhora zihimbahimba ibinyoma kugira ngo zibone amaramuko.
Gusa aba bose bakwiye kumenya ko ntawagerageje kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Ndayambaje Marc