25-05-2026

Umuvugizi wa guverinoma yanyomoje ibinyoma byasohotse muri raporo y’Impuguke za Loni

0

Kuri uyu wa Gatatu ku itariki ya 02 Nyakanga 2025, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda,Makolo Yolande yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze kuri raporo y’itsinda ry’abiyita Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, aho yanenze iryo tsinda ku binyoma byaranze iyo raporo hagamijwe kugoreka ukuri.

Abinyujije kurubuga rwe rwa X, Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Makolo Yolande yahereye ku ngingo ivuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko iyo raporo ishimangira ko FDLR ifashwa na leta ya Congo ariko ko abo biyita impuguke z’Umuryango w’abibumbye bigiza nkana maze bagatesha agaciro impungenge z’u Rwanda zatumye hashyirwaho ingamba z’ubwirinzi.

Makolo kandi yakomoje ku binyoma bidafite ishingiro byo kwegeka k’u Rwanda ubujura bw’amabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Makolo yibukije ko u Rwanda rwifitiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa 3T, ndetse by’akarusho akaba yongererwa agaciro kurusha cyane ayo mu burasirazuba bwa Congo cyane ko ho bagikoresha uburyo bwa gakondo, ntatunganywe mu buryo bugezweho.

Aha kandi yagaragaje ko iyo raporo yirengagije nkana ko muri Congo amabuye y’agaciro ahora asahurwa n’amagana y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abayobozi ba Congo ubwabo.

Soma kandi :Perezida Kagame yashyize ahabona ibihanga biri muri ya raporo y’abiyita impuguke za Loni

Yakomoje kandi ku masezerano y’amahoro yashyizweho umukono I Washington n’u Rwanda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, aho yongera kwibutsa ko u Rwanda rwiteguye kuyakurikiza.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading