31-08-2026

Interahamwe n’abajenosideri nibashyire mu mitwe yabo ko Ingabire agomba kuryozwa ibikorwa bye by’ubugome!

0

Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, Intagondwa z’interahamwe, abajenosideri, ababakomokaho ndetse n’abahezanguni bihishe hirya no hino i Burayi bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi na Jambo Asbl bongeye gukora ubusa ngo barasaba irekurwa ry’umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza watawe muri yombi ngo akurikiranweho ibyaha bye bijyanye n’umugambi we mubisha waburijwemo wari ugamije guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Icyo gikorwa cyuzuye ubujiji no kwigira nyoni nyinshi bagikoreye mu Bubiligi ho mujyi wa Buruseli usanzwe uri akarima k’inyangarwanda z’ amoko yose cyane ko ariho birirwa bakorera ibikorwa byabo bigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda no gucamo Abanyarwanda ibice.

Izi nterahamwe n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi na Jambo Asbl kuvuga ko Ingabire “ari umunyapolitiki ushyigikira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu” ni ikinyoma cyambaye ubusa kigamije gutagatifuza Ingabire kubyaha bye by’iterabwoba n’ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse by’umwihariko kumugira igitangaza kandi mu byukuri ntacyo ari cyo uretse umugome wiyemeje guhemukira urwamubyaye.

Izi ntagondwa zigomba gushyira mu mutwe wazo ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko aho buri muturage wese, yaba uwo abantu bazi cyangwa utazwi, agomba kubazwa ibyo yakoze mu gihe hari ibimenyetso bibimushinja,rero uwo muhezanguni bavugira si kamara kandi ibikorwa bye by’ubugome birimo kwihebera amacakubiri, gukorana n’umutwe witwaje intwaro ugamije gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda wa FDLR, kugambirira guteza akaduruvayo mu Banyarwanda ndetse no kubangisha ubuyobozi bitoreye byose birazwi.  

Ikindi kandi, u Rwanda ntiruyoborwa cyangwa ngo ruterwe ubwoba n’urusaku rw’izi mburamukoro.

Ingabire agomba kubazwa ibyo yakoze nk’abandi bose bagambirira kugirira nabi u Rwanda ari nako barwanya ubumwe bw’Abanyarwanda, bashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading